Salade y’inkoko n’umuceri

Yanditswe: 13-08-2015

Bisanzwe bimenyerwe ko inkoko itekwa mu buryo busanzwe nyamara ishobor ano gukoreshwa mu gutegura salade ugasanga salade yarushijeho kuryoha cyane cyane iyo ubanjije kuyikonjesha.

Dore uko wategura iyo salade

Ibikoresho

  • Inyama z’inkoko watetse mu mavuta
  • Agasate ka tangawizi gakasemo udusate
  • Ibishishwa by’indimu birapye
  • Puwaro zitogosheje ariko zidahiye cyane
  • Mayonnaise
  • Urusenda ku barukunda
  • Coriander cyangwa se persil ziseye
  • Umuceri wumutse neza agakombe 1

Uko bitegurwa

  1. Fata inkoko watetse mu mavuta uyikate neza inyama zive ku magufa
  2. Zishyire mu gikoresho ukoreramo salade
  3. Ongeramo umuceri, puwaro zitogosheje , ibishishwa by’indimu birapye, mayonnaise n’urusenda uvange
  4. Nyanyagizaho persil hejuru

Byatanzwe na madame Marie, umutoza mu guteka

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe