Ahabanza » Umuryango » Urugo » Uko umugore yatoza umugabo kumufasha imirimo yo mu rugo

Uko umugore yatoza umugabo kumufasha imirimo yo mu rugo

Yanditswe kuwa 06-11-2017 Saa 02 : 10
JPEG - 35.3 ko

Hari abagabo bamwe na bamwe batemera gufasha abagore babo imirimo yo mu rugo, ugasanga bigira ingaruka ku musaruro w’umugore mu kazi gasanzwe.

Mu gihe rero uri umugore ukabona ko hari imirimo yo mu rugo umugabo yajya agufasha ariko akaba atabikozwa, dore uko wabyitwaramo akazagera aho nawe akabona ko akwiye ko agufasha :

Kubiganiraho kenshi : mu gitabo cyitwa “gender and family issue in the workplace” bavuga ko abagore bakiri bato usanga bahura n’ibibazo byo kutitwara neza mu kazi kuko ngo usanga bafite inshingano nyinshi zo mu rugo, zikiyongeraho inshingano zo mu kazi kandi abagabo babo nabo ugasanga batabibafashamo.

Ibyiza rero ni uko mwajya muganira ku mpamvu ari ngombwa ko nawe yagufasha imirimo yo mu rugo kugirango ujye ubona umwanya wo gukora akazi utekanye.

Mureke ahitemo umurimo umworoheye : kuba umugabo atamenyereye kugufasha imirimo yo mu rugo ugahita umuhitiramo iyo azajya akora usanga bimuca intege akabona ko abikora ku itegeko ryawe. Icyiza wareka akihitiramo umurimo akunda akajya awugufasha.

Musabe ko mufatanya akazi : mu mwanya wo kumubwira ngo nkorera ikintu runaka, musabe ko aza mugafatanya ibyo uri gukora. Urugero niba uziko nta ,mirimo afite ukaba ufite imyenda myinshi yo gutera ipasi wamusaba ko yaza kugufasha ibyo abyumva neza kurusha kumubwira umurimo akora ari wenyine.

Mushimire ibyo agufashamo : Nubwo umugabo wawe yaba adakora imirimo ingana n’iyo ukora mu rugo jya wibuka kumushimira, igihe agize icyo agufasha mu mirimo yo mu rugo. Ibyo bimutera umwete akumva ko n’ubutaha azajya agufasha mu mirimo imwe n’imwe.

Mworohere ku byo agusabye : niba wari usanzwe uziko umugabo wawe ariwe ufasha abana gukora umukoro wo mu rugo ariko akakubwira ko uyu munsi agize izindi gahunda jya umworohera ugerageze kumwumva kugirango atazacika intege, intambwe yari agezeho akayireka, akaba yasubira inyuma.

Igihe ubona atangiye kumenyera mujye mukora gahunda y’imirimo yo mu rugo : ibi bizabafasha kumenya igihe muvuye ku kazi uri bujye kuzana abana ku ishuri, uri buze gutegura ibyo guteka, ku buryo gahoro gahoro azabona ko bitakiri ukugufasha ko ahubwo ari inshingano ze.

kutamugereranya n’abandi : Ugomba kwirinda kumugereranya n’abandi bateye intambwe yo gukora imirimo kumurusha.Urugero hari abo usanga bavuga ngo jya ukora ibi kuko nabonye na runaka abikorera umugore we”.

Irinde gukora mu mwanya we : Niba yaremeye gukora imirimo imwe n’imwe hanyuma ntayikore ku gihe yari kuyikora, irinde guhita uyikora mu mwanya we. Tegereza urebe igihe ayikorera niba atagusabye ubufasha. urugero niba yaremeye ko ajya guhaha mu isoko, ukabona yatinze, byihorere urebe igihe abikorera ntushake guhita ubikora ako kanya kandi atakubwiye ko byamunaniye. bireke abikore kuri gahunda ye.

Ubu ni bumwe mu buryo bwiza bwafasha umugore gutoza umugabo we kujya amufasha imirimo yo mu rugo.

Source : wikihow
Gracieuse Uwadata

updated by Astrida
photo : faithgateway

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe