Ingabire, ashinzwe icyiciro cy’abana muri CLADHO

Yanditswe: 12-08-2015

Ingabire Nadine ni umuyobozi w’icyiciro gishinzwe uburenganzira bw’abana mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO). Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Agasaro.com, Ingabire aratubwira ibikorwa bya CLADHO mu guharinira uburenganzira bw’abana, dore ko ariwe ahanini ugira uruhare muri ibyo bikorwa nk’umuyobozi w’icyo cyiciro.

Ubusanzwe impuzamiryango CLADHO yatangiye mu 1993 ubwo mu Rwanda uburenganzira bwa muntu bwari mu bihe bikomeye, icyo gihe n’uburenganzira bw’abana bwabigenderagamo ndetse biza gukomera kurushaho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 na nyuma yaho,aho abana benshi basigaye ari imfubyi abandi bagahura n’ingaruka nyinshi zitandundukanye za Jenoside yakorewe abatutsi.

Gusa n’ubwo Ingabire yatangiye gukorera muri CLADHO mu mwaka wa 2005, avuga ko ugereranije uko uburenganzira bw’umwana bwari buhagaze icyo gihe kuri ubu hari intambwe ikomeye u Rwanda rwamaze gutera.

Ingabire yagize ati : “Uburenganzira bw’umwana, buri mwaka, buri munsi hari ibintu abantu bagenda bahindura, nyuma ya Jenoside uziko byari bikomeye cyane kandi no muri politike y’igihugu hari ibintu byinshi byihutirwaga. Bitavuze ko nta cyakorwaga ku mwana ariko byari gake ugereranije no muri iyi myaka. Ubu abana bariga mu myaka 12 y’uburezi bw’ibanze, kandi burya iyo umwana abonye uburenganzira bwo ku baho no kwiga ibindi byose aba ashobora kuba yabyishakira”

Usibye uruhare Leta ifite mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, Ingabire avuga ko CLADHO nayo ifite ibikorwa bitandukanye bifasha mu kurengera uburenganzira bw’abana mu Rwanda. Muri ibyo bikorwa twavuga nko kuba kuva mu 1995 kugeza ubu CLADHO imaze kurihira abana amashuri bakarangiza kaminuza abo bana bakaba bagera hafi ku bihumbi bibiri, mu mwaka ushize CLADHO yatangije ikigo kizajya gifasha abana bakora mu ngo kubona amahugurwa yo kwiga gusoma no kwandika n’umwuga wo guteka, kuri ubu bakaba barasohoye abana bagera kuri mirongo itanu. Hari n’abana b’imfubyi babaga barariganijwe imitungo basigiwe n’ababyeyi, CLADHO ikaba yarabafashije kongera kuyibona.

Ku rundi ruhande ariko Ingabire asanga hari ibibazo bikiri imbogamizi mu kubahiriza uburenganzira bw’abana mu Rwanda.

Ingabire yagize ati : Ikintu kikiri imbogagamizi ku burenganzira bw’abana, hari abana bacikanwa n’amashuri nk’abana bo mu muhanda, hari abana bakora mu ngo nacyo ni ikibazo kibangamira uburenganzira bw’umwana kuko n’ubwo usanga mu Rwanda bavuga ko hari imyaka umwana agomba gutangira gukora akazi koroheje, kariya ko ni kazi gakomeye katagombye gukoreshwa abana. Abenshi bafata abana bato kugirango bajye babahemba make.”

Mu gushakira umuti izo mbogamizi nka CLADHO, Ingabire avuga ko hari ibindi bikorwa bateganya gukora byiyongera ku byo bari basanzwe bakora.

Ingabire ati : “ ubu turateganya kwakira abandi bana bakora akazi ko mu rugo bari hagati ya 50 na 60 tukabahugura. Hari ibintu twita child participation aho umwana ahabwa umwanya mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu, nabyo birakomeje. Gukomeza gutanga ibitekerezo ku ngengo y’imari y’igihugu abana nk’abo nabo bakajya bazirikanwa, abana twigisha turashaka kongeramo indi myuga ku mwuga wo guteka bari kwiga ubu, mu rwego rwo kurushaho gushakira umuti imbogamizi abana bahura nazo twakoze ubushakatsi ku buzima bw’abana bakora akazi ko mu rugo muri uku kwezi tukaba tuzabutangaza kuko ubu bwamaze gusohoka. ”

Kuva Ingabire yatangira gukora mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, hari ibikorwa binshi yishimira kandi yagizemo uruhare.

Ingabire yagize ati : “ Hari abana wasangaga bararenganijwe ugusanga barabambuye imitungo y’iwabo kandi ari impfubyi’ zaba iza jenoside cyangwa se izindi imfubyi. Iyo nabafashaga nkabona basubiranye imitungo yabo byaranshimisgaga cyane. Ikindi na none iyo natangiranye n’umwana tumufasha kwiga kuva mu mashuri abanza akarangiza kaminuza, ubu nkabona duhura akora afasha umuryango we biranshimisha. N’abo bana bari kwiga imyuga usanga amafaranga bahembwaga yariyongereye kuko bafite ubumenyi bwisumbuyeho bamenye ubu, hari abasigaye bakora mu mahoteri n’ahandi bahembwa neza. Ibyo byose iyo mbibonye numva nezerewe.”

Ingabire asoza ahamagarira buri munyarwanda wese guharanira uburenganzira bw’umwana mu cyiciro yaba arimo cyose ndetse akananasaba ko uwabona umwana ahohoterwa cyangwa se umwana ku giti cye yabasanga aho CLADHO ikorera i Remera imbere ya Alpha Palace, bakaba bamugira inama cyangwa se bakamuha ubundi bufasha bwatuma arenganurwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe