Uko wahambura neza ibisuko

Yanditswe: 10-06-2014

Gusuka ni ibisanzwe ku misatsi y’abanyafrika n’abanyarwandakazi muri rusange. Hari benshi rero basuka, hagera igihe cyo guhambura bakayoberwa uko babyitwaramo kugirango batababara.

Izi rero ni zimwe mu nama zagufasha kumenya uko uhambura ntubabare ndetse n’umusatsi ntiwangirike :

  • Mbere yo guhambura Shyiramo spray nyinshi byorohe,
  • Urangije guhambura , mu gihe ushaka gukuramo amabu (bouts) koresha, seshe ( seche cheveux) n’igisokozo cy’amenyo manini bakunda gukoresha muri salon, uko usesha ari nako usokoze icyarimwe,
  • Inyweri zoroha guhambura iyo zishaje
  • Irinde guhita udefiriza( défriser) wahambuye uwo munsi, ahubwo umesemo, ushyiremo amavuta utegereze byibura hagati y’ Iminsi 3-6 ubone ku defiriza. Iyo uhise udefrisa ushobora gushya kuko aho umusatsi utereye haba horoshye.

Niba hari ubundi buryo uzi tutanditse, wabutugezaho hasi kuri iyi page ahagenewe ibitekerezo abandi bakabumenya.

Byatanzwe na Simbi

Ibitekerezo byanyu

  • None se ubwo ntushobora kudefrisa nyuma y’icyo gihe kuko nta mwanda uba ukirimo ahubwo akaba ari bwo produit igutwika ?munsobanurire.murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe