Dore imimaro 5 y’indimu ku ruhu rw’umuntu

Yanditswe: 05-08-2015

Indimu ni rubuto rugira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu cyane cyane igafasha uruhu kumera neza, rimwe na rimwe ikaba n’umuti w’indwara zitandukanye ,iyo umuntu ayikoresheje neza binyuze mu kuyirya cyangwa kuyisiga nk’umuti kandi ikamukiza burundu,

Iyi ni iminaro y’indimu igera kuri itanu ku ruhu rw’muntu rukamera neza kurushaho..

  • 1. indimu ifasha uruhu guhora rusa neza ku muntu ukunda kuyirya,kuyinywa mu mazi ashyushye cyangwa mu cyayi buri munsi nyuma yo gufata amafunguro
  • 2. indimu kandi ivanze ikesha amenyo agahora ari uwererane,iyo uyikoresha nk’umuti wo koza amenyo uyivanze na baking soda.
  • 3. Ikiza amatashi umuntu ashobora kugira mu maso cyangwa ku mubiri wose,iyo ayisiga buri munsi akamarana amazi yayo nibura iminota 10 mbere yo gukaraba.
  • 4. iyo umuntu afite amavi cyangwa inkokora zabaye umukara,ukajya usigaho indimu ayo mabara agashiraho burundu hagasa n’ahandi.
  • 5. kunywa amazi ashyshye arimo indimu cyangwa icyayi cya mukaru kandi bigabanya umubyibuho w’inda,umuntu agasigarana mu nda hameze neza kuko igabanya ibinure mu mubiri.
  • 6. kwisiga umutobe w’indimu ndetse n’amavuta ya elayo bifasha umuntu ufite inzara n’intoki zikomeye kandi zivuvuka bituma zoroha ntizongere kugira ibibazo nkibyo.

Iyi ni imimaro 6yo gukoresha indimu kumubiriw’umuntu cyane cyane ku ruhu ,igihe ikoreshejwe mu kuyirya cyangwa kunywa umutobe wayo,no kuyishyira mu mazi cyangwa mu cyayi cya mukaru.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe