Diane Nikuze ufite impano yo gushushanya

Yanditswe: 30-07-2015

Nikuze diane ni umukobwa ukiri muto w’imyaka 18 y’amavuko,kuri ubu akaba arangije amashuri yisumbuye,aratubwira byinshi ku bijyanye n’umwuga we wo gushushanya,aho iyi mpano ye ayikomora ndetse n’akamaro uyu mwuga umufitiye

Diane yavutse tariki ya 26/3/1997,avukira mu karere ka nyarugenge mu mujyi wa Kigali,yize amashuri abanza mu kigo cyitwa ESCAF kiri muri nyarugenge, naho icyiciro rusange muri GROUPE SCOLAIRE NOTRE DAMME D’AFRIQUE, ubu arangirije muri SOS HERMAN GMEINER TECHNICAL HIGH SCHOOL, mu ishami ry’icungamutungo.

Avuga ko yatangiye gushushanya akiri muto cyane, nkuko yabituganirije mu kiganiro kirambuye.Yagize ati’’ ibintu byo gushushanya nabitangiye nkiri muri primaire mu mwaka wa 4, ariko uko nagendaga nigera hejuru niko nagendanga mbikunda kandi niyungura mo ibintu byinshi, ariko ahanini nabikunze kuko nabonaga papa wanjye ariwo mwuga we , kandi bimushimishije, nanjye byanteye gushaka ukuntu byibura namenya byinshi kurusha ibyo we yaba azi none ubu maze imyaka 9 nkora uyu mwuga.Nakundaga kwitegereza papa nkareba uko akora kandi afite ibitabo birimo ibyerekeye amasomo yo gushushanya, nibyo nagiye nifashisha,nkakunda kubisoma.’’

Mu byo Diane akora harimo portrait z’abantu na crayon, na band dessine, kandi avuga ko uyu umufitiye akamaro gakomeye.Ati ;’’ uyu mwuga mubyukuri, hari benshi bumva ko ntacyo wakugezaho, ark iyo uwukunze ukawuha agaciro ukugeza kuri byinshi, nkatwe b’urubyiruko, si byiza ko ,igihe cyose wumva ko wasaba umubyeyi akantu kose ngo nuko ukiri mu rugo, ni muri urwo rwego,rero njyewe kubwajye uyu mwuga umfasha mu kwikemurira ibyo bibazo byose ntarinze kubwira umubyeyi kandi nizeye kubyo nagezeho, hari ibindi byinshi mfite kugeraho kubera wo.

Azwi kandi mu marushanwa yagiye yitabira harimo ayabereye ku nyundo, yari yateguwe na kiriziya gatulika,yahuje ibigo bigera muri 4 yari amarushanwa y imivugo,indirimbo no muri dessin, byari ugukora bande dessine kuri topic yari yatanzwe,harimo abahungu n’abakobwa maze mpabwa igihembo ndi umukobwa wa mbere mu gushushanya.

Mu byo atenganya gukora,harimo kubanza kumvisha abantu ko uno mwuga atari uwa abasore cg abagabo gusa nkuko bamwe babitekereza, ko ahubwo n’ abakobwa bashoboye,binyuze mu mahugurwa, no gushyira hamwe bagenzi be b’akobwa buhuje umwuga wo gushushanya,bagakora umuryango mugari wo kwitezi mber,maze umwuga wabo ukarushaho kumenyekana

Gusa ngo abafite impano y’uyu mwuga ngo baracyafite imbogamizi zirimo nko kubura ibikoresho bihagije kandi by’umwimerere kuko akenshi ntibikunze kuboneka ndetse n’iyo bibonetse biba biri ku giciro gihanitse kidahwanye n’ubushobozi bwabo.

Diane agira inama abakobwa bafite impano ariko ugasanga bitinya,agira ati ;’’inama nabagira ni iyo kwigirira ikizere,kuko niyo ntwaro ya mbere ! iyo utakigiriye n’undi wese abona ko ibyo wakora byose nawe ubwawe ko nta nagaciro ubiha.

Nubwo kugeza ubu ntahantu hafatika akorera,ngo basha gutanga service ku bakeneye ko abashushanyiriza no kugura amashusho aba yakoze 0787264229 cyangwa 0722619203
Habayeho kumvikana ku biciro bitewe n’icyo ushaka gukoresha uko kingana n’ umwanya kizatwara ! gusa ibiciro byo buri wese yisangamo ku rwego rwe.

Nguko uko Diane Nikuze akora umwuga wo gushushanya akaba abikomora kuri papa we yabigize umwuga,ndetse akaba ashishikajwe cyane ko gukuza impano ye ikagera kure.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe