Uko wakitwara ufite umwanya w’ubuyobozi ukomeye kurusha umugabo wawe

Yanditswe: 29-07-2015

Abagabo bamwe na bamwe bahohotera abagore babo babaziza ko bafite imyanya y’ubuyobozi ikomeye kurusha iyo bo bariho. Mu gihe rero uziko ufite umwanya w’ubuyobozi ukomeye kurusha uw’umugabo wawe dore uburyo uba ugomba kwitwaramo ukinda guhohoterwa n’umugabo wawe ndetse ibi byanagufasha gusohoka mu bibazo igihe watangiye gukorerwa ihohoterwa.

Jya ubimuganirizaho igihe ubona ameze neza : byaba byiza ingingo zose kuziganiraho mbere yo kurushinga ariko hari ingingo usanga abantu bibagirwa ugasanga bibagizeho ingaruka nyuma. Nubwo mutabivuzeho mbere yo kubona akazi ntibivuze ko ubu mutabiganiraho ukamubaza witonze ibibazo aterwa no kuba uri kumwanya ukomeye kumurusha.

Irinde guha akazi agaciro kanini kurusha umuryango : Mu gihe wamaze kubona ko umugabo wawe ababazwa no kuba umurusha akazi keza jya wirinda kumwereka ko umurutisha akazi ahubwo ukore uko ushoboye umwereke ko agifite agaciro kuri wowe nkako yari afite mbere yo kubona akazi

Irinde gufata imyanzuro matagiheho inama : muri kamere y’abagabo usanga ahanini banga ko umugore abereka ko ashoboye kubarusha. Mu rwego rwo kwirinda ko ako kazi uriho kazabateza amakimnirane mu ngo byaba byiza ugiye umugisha inama nkuko n’ubundo mwari musanzwe mujya inama.

Jya ukoresha neza umwanya ubonye : Gukora uko ushoboye ngo ukore neza akazi ushinzwe ni byiza ariko na none gerageza gukora uko ushoboye mu gukomeza umubano mwiza n’uwo mwashakanye ndetse n’abana mwabyaranye. Ibyo nta kindi cyabigushoboza usibye gukoresha neza igihe, no kugira gahunda ya buri kintu. Igihe uri mu rugo ugomba kuhaba n’uutima wawe wose ukirinda kuvanga akazi n’urugo, kwirinda guhugira muri za raporo z’akazi uri mu rugo, n’ibindi bintu bituma utita ku rugo igihe uri mu rugo.

Mugire ibihe byo kwishima muri kumwe : Kugira ibihe byo kwishima muri kumwe nabyo birina intekerezo z’umugabo kujya kure ngo atangire kumva ko yisuzuguye kuko umurusha akazi keza ahubwo akumva ko yishimiye intambwe wateye.

Kuvugana uburyo muzajya mukoresha umutungo wanyu : ahanini ikintu gitera ibibazi kigatuma umugabo yumva asuzuguritse harimo n’imyitwarire y’abagore bumva ko kuba bahembwa menshi kurusha abagabo bibaha uburenganzira bwo gukoresha umushahara bahabwa batagishije inama abagabo. Icyiza n’ugushyira hamwe umugabo akazana aye nawe ukazana ayawe mukavugana uburyo muzayakoresha.

Ibyo bizagufasha kwirinda kuba wahohoterwa n’umugabo igihe ufite umwanya w’ubuyobozi ukomeye we akora akazi gasanzwe ndetse no mu gihe yatangiye kuguhohotera bikaba byagufasha kumenya uko wagabanya ibimutera kuguhohotera

Source : today.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe