Amabanga 10 yatuma urugo rwanyu rukomera

Yanditswe: 28-07-2015

Hari amabanga icumi mwakoresha bigatuma urugo rwanyu rukomera ndetse n’urukundo rwanyu rukiyongera bikazatuma musazana mu mahoro. Muri iyi minsi aho usanga ingo nyinhsi zitandukana bitamaze kabiri byaba byiza ukurikije amabanga akurikira kuko yagufasha kugira urugo rurambye :

Kwibukiranya ibihe byiza mwagiranye : Ese mu rugo rwawe mujya mugira umwanya wo kwibukiranya ibihe byiza mwagiranye cyangwa muhora mu bubazo by’urugo mukibagirwa ko urukundo narwo rukenewe kubagarirwa ? Ni byiza rero ko mufata umwanya mukajya mwibukiranya ibihe byiza mwagize mu rukundo rwanyu kuko bituma mwumva urukundo rwanyu rubaye rushya.

Kumenya kwihangana : muri iyi misni usanga umuntu afite imtego ngo ni bigenda uko ntasha nzamuta nigendere. Nyamara umugambi wo kubana kwanyu wari uko muzarambana ntiwari uwo gutandukana. Ni byiza rero ko umenya kwihangana kuko mu buzima bwose habamo ibyiza n’ibibi.

Kwita ku byiza uwo mwashakanye afite kurusha ibibi : Nta muntu ubaho utagira uruhande rwiza n’uruhande rubi. Kwibanda ku ruhande rwiza rw’umuntu rero bituma ubona ibyiza bye byinshi bigatuma niyo yakoze ukosa ubona uko umwihanganira ariko iyo wibanda ku bibi bye akora ikosa ukumva ryiyongerey kuri bya bindi bibi afite.
Kwita ku rugo rwawe : abantu benshi bazi ko kugira ingo nziza ari ibintu byizana nyamara siko biri ahubwo biraharanirwa.

Jya wibaza buri munsi uti ese nakora iki kugirango urugo rwanjye rurusheho kubona umunezero ? Kwita ku rugo rwawe ntibivuze gusha ibirutunga gusa nubwo nabyo ari byiza ahubwo hazamo no kumenya icyo wakora mukabona amahoro.

Kugira umwanya wo kuba kumwe muri mwenyine : Si ngombwa ko muba mwenyine ari uko mwasohokanye gusa ahubwo mushobora no gukora imirimo runaka muri kumwe, uwo mwanya mumaranye mukirinda kuganira ibiganiro bibasenya ahubwo bikaba ari umwanya wo kurebera hamwe icyakomeza urukundo rwanyu.

Irinde ibintu uziko Bizana umwuka mubi mu rugo rwanyu : kumenya ibintu bikunda gutuma ushwana n’uwo mwashakanye bizagufasha kuenya uko ubyirinda mu gihe ubifitemo uruhare.

Ntugatekereze ko uwo mwashanye azahinduka : hari ubwo uba ubona ko uwo mwashaknye agira ingeso runaka ugasanga urarwana no kumuhindura. Aho kurwana no kumuhindura mu magambo wowe ujye ubimwereka mu bikorwa. Urugero ushobora ubabazwa nuko umugabo wawe agira umwanda agata inkweto aho abonye ibyiza nuko wajya uzifata ukazikuraho aho guhora mubipfa.

Kwizerana : kwizerana nawo ni umuti ukomeye mu kurramba kw’ingo kuko igihe urugo rwanyu rutizerana niho uzasanga ruhise rusenyuka.

Kubahana : kubahana ko kumenya ko uwo mwashakanye afite icyo avuze ku buzima bwawe bizatuma urushaho kumukunda binatume mubana mu mahoro.

Kumenya ko mu rugo hatazahora ibyiza gusa : hari abantu usanga baziko mu ngo zabo hagomba guhora amahoro nyamara ibyo nti byashoboka kuko n’umunyarwanda yaravuze ngo ntazibana zidakomanyije amahembe” icyiza wamenya uburyo bwiza uzajya bwitwaramo igihe ibintu byahindutse bibi ukabasha kubigarura mu nzira nziza aho kubyongerera ububi.

Ngayo amabanga azagufasha kurambana mu rugo rwanyu kandi nicyo gihe cyose muzamarana mukabana mu mahoro atari bya bindi byo kubana umwe yiziritse ku wundi.

Source : Psychcentral.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe