Uko masaje ifasha abana barwaye indwara z’ubuhumekero

Yanditswe: 27-07-2015

Ubugorarangingo bukorerwa abana abana n’abandi bantu barwaye indwara z’ubuhumekero( kine respiratoire cyangwa se chest physiotherapy) ni isuku yo mu myanya y’ubuhumekero ikaba ifasha cyane cyane abana kuko bo batabasha gukorera ngo imyanda yose ibe yasohoka. Eric Ntwari aratubwira uko ubwo buvuzi bukorwa n’umumaro wabwo ku bana barwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Umumaro wa chest physiotherapy ku bana

Umumaro wa chest physiotherapy ni ugufasha imiti gukora neza kuko iyi umwana cyangwa se n’undi muntu mukuru urwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero yafashe imiti usanga ahari habyimbye habyimbuka ariko hagasigaramo imyanda( secretion), iyo myanda ikigumira mu bihaha noneho kuko umwana we ataba abasha gukorora ngo abizamure ugasanga n’ubundi ya myanda igumye mu bihaha ejo ukazabona umwana yongeye yarembye kandi yari yanyweye imiti.

Akamaro ka chest Physiotherapy rero ni ukuzamura iyo myanda yose ( secretion) ku buryo umwana abasha kubikorora bigasohoka ntibyigumire mu bihaha ngo bizongere kumuteza ibibazo.

Uko chest physiotherapy ikorwa ku bana

Abanganga bavura bakoresheje ubugororangingo ni bo baba bazi uburyo bwo gufatamo umwana bitewe naho bumvishe ya myanda iri. Iyo bamaze kumenya ho ya myanda iri bamushyira kuri position ituma amazi azamuka kagera mu mihogo bakamufasha akabasha kubikorora bitamugoye.

Hari n’ubundi buryo bakoresha bagakubita gahoro gahoro ku bihaha kugeza igihe ya myanda izamukiye mu mihogo. Ubu buryo babwitwa “percussion” cyangwa se “typing massage”

Ubu buryo bwo gukoresha chest Physiotherapy bushora no gukorwa ku mwana ukivuka wavukanye ibibazo byo guhumeka, umwana urwaye asthma, inkorora idakira, igihe umwana ahumeka ukumva ahumekera hejuru n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Kugirango ube wiziye ko umwana akira neza akorerwa Kine respiratoire cyangwa se chest physiotherapy mu gihe kigera ku minsi iri hagati y’itatu n’iminsi itanu akayikorerwa mu minsi ikurikiranye.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwafasha umwana wawe gukira burundu indwara z’ubuhumekero ariko ukirinda kuba wajyana ahantu hose umwana wawe utabanje kubaza umuganga ubisobanukiwe.

Ku bindi bisobanuro mwabariza kuri 0788534634

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe