Ibintu byagufasha kubanisha neza umukozi n’umwana arera

Yanditswe: 22-07-2015

Abakozi bakunda kutumvikana n’abana barera cyane cyane iyo abana batangiye gukura bageze hejuru y’imyaka itanu ugasanga barasuzugurana icyo umwana avuze umukozi ntacyumve ndetse nicyo umukozi avuze umwana ntacyumve ugasanga birirwa mu mahane.

Mu rwego rwo kwirinda ayo mahane aboneka hagati y’umukozi n’abana dore ibyo wakora :

Shyiraho imirongo ngenderwaho : mbere yo kuzana umukozi wo kurera umwana mujye mubanza mwicare hamwe nuwo mwashakanye muvugane amategeko umukozi azakurikiza harimo n’uburyo bwo guhana umwana. Igihe mumuzanye murye mu bimuha mu mabwiririza azajya agenderaho.

Bwira umwana n’umukozi imirongo ngenderwaho mwafashe : Urugero niba mwemeje ko umwana azajya aryama nyuma yo kurya bibwire umukozi ububwire n’umwana mu gihe ashobora kukumva kugirango igihe umukozi azabibwirira umwana atazumva ko ari amategeko ye amushyizeho.

Jya utega amatwi ibyo umukozi akubwira ku mwana : Niba umukozi akuregeye amakosa umwana yakoze ntukamubwire nabi cyangwa se ngo umwereke ko ibyo yavuze nta shingiro bifite ngo utangire kuvuganira umwana umukuraho ikosa. Ahubwo byaba byiza ushishoje wamenya ko koko umwana yakoze ikosa ukamuhana nkuko n’ubundi wari bubigenze iyo muza kuba muri kumwewari kubigenza.

Gusa uburyo bwiza ni ukuganiriza umwana ku ikosa yakoze kandi ukabwira umukozi ko aribwo buryo wowe ukoresha mu guhana abana kuko abakozi benshi bazi ko guhana umwana ari kumukubita inkoni.

Irinde kuvuga nabi umukozi igihe uri kumwe n’abana : iyo uvuze nabi umukozi uri kumwe n’abana barushaho kumva ko we nta gaciro afite bakajya bamusuzugura babikuye ku byo bakumvanye. Niba ukunda kwisanga uvuga nabi umukozi uri kumwe n’abana icyiza nuko washaka undi mushya kuko biba bigaragaraza ko uwo muri kumwe utakimushaka.

Jya umuganiriza ku makosa uziko akora bikabangamira abana : hari ibintu byinshi abakozi bakora baziko bagiria neza abana kandi ugasanga abana bo bibabangamira. urugero hari nk’abakozi usanga bagaburira abana ku ngufi bakanabakubitra kurya ugasanga umwana we biramubangamiye kandi umukozi yari aziko ari kumugirira neza.

Ibyo ni bimwe mu bintu byagufasha kubanisha neza umwana n’ummukozi umurera bigatuma umukozi atarakarira umwana wawe kandi n’umwana ntarambirwe umukozi umurera.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe