Euphrasie, uko yageze kuri miliyoni 20 akora ubukorikori

Yanditswe: 21-07-2015

Mukanyarwaya Euphrasie ni umunyabukorikori ukora akanacuruza ibintu by’ubukorikori bitandukanye, yahereye ku mafaranga ibihumbi 3 yizigamiraga buri kwezi none ubu mu gihe kitageze ku myaka 10 amaze kugera kuri miliyoni zirenga 20.

Euphrasie yahereye ku mafaranga ibihumbi bitatu yizigamiraga buri kwezi mu mafaranga ibihumbi umunani na magana abiri yahabwaga n’umushinga Women for Women International mu mwaka wa 2006. Icyo gihe yari yaratoranijwe ku rwego rw’akagali nk’umugore ubayeho mu buzima bubi kugirango azafashwe na Women for Women mu mahugurwa bahabwaga yo kwiga imyuga, kumenya kwizigamira n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.

Euphrasie yarangije amahugurwa ya Women for Women yarizigamiye amafaranga ibihumbi 30 mu mwaka yamaze ahabwa ibihumbi 8,200 byo kwikenuza. Kuberako ayo mafaranga yayabitsaga muri banki byatumaga babona ko konti ye ikora bituma asaba inguzanyo y’ibihumbi 300 kugirango akomeze umwuga we wo gukora amasaro yari amaze guhabwamo amahugurwa.

Nyuma yaje kwishyura iyo nguzanyo afata indi y’ibihumbi 400, irarangira afata iy’ibihumbi 600 nayo irarangira afata indi y’ibihumbi 800 nayo arayishyura irarangira. Ubwo uko yakoraga aboha amasaro niko yari afite n’ibiraka yahabwaga na Women for Women byo kwigisha abandi bagore byose bikamufasha kwishyura inguzanyo ya banki.

Nyuma yaje kubona andi mahugurwa yahawe n’umushinga witwa Gold Man Sachs muri 2011 ari nawo wamufashije kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryo muri 2011 I Gikondo. Muri uwo mwaka kandi umushinga we wahawe igihembo na Women for Women ku rwego mpuzamahanga akaba yaragiye kugifata muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Euphrasie yagize ati : “ Guhabwa icyo gihembo byarushijeho kuntera imbaraga no kumva ko ibyo nkora bifite agaciro bituma ndushaho kongera imbaraga mu bikorwa byanjye. Mvuye muri Amerika nakomeje gukorana n’amabanki kandi mbona bigenda kuko mbishyura neza nkongera nkafata andi mafaranga”

Kuri ubu Euphrasie afite ibicuruzwa by’ubukorikori bibarizwa muri miliyoni 20 akaba afite amaduka y’ubucuruzi bw’ubukorikori agera kuri atatu. Abiri ari mu mujyi wa Kigali irindi rimwe rikaba mu ntara y’uburasirazuba ku kicaro cya Women for Women I Kayonza.

Euphrasie kandi afite abandi bantu yahaye kazi barimo abakozi akoresha muri ayo maduka, ndetse n’abandi banyabukorikori aha amasoko bakamuzanira ibyo bakoze akabirangura akabicuruza mu maduka ye.

Euphrasie agira inama abagore batinya gufata inguzanyo mu banki n’abasuzugura gukora ubukorikori ko batinyuka kandi ntibagasuzugure umwuga uwo ariwo wose kuko iyo uzi icyo ushaka icyo wakora cyose cyaguteza imbere.

Euphrasie ati : “ Mbere na mbere ndagira inama abagore kwitinyuka kandi bagatinyuka gukorana n’amabanki kuko gukorana na banki aribyo ahanini byamfashije gutera imbere nkava ku rwego rwo kwirirwa mu rugo nta kazi ngira ubu nkaba ndi umunyabukorikori wo rwego rushimishije. Ikindi navuga na none ni uko abantu batasuzugura umwuga uwo ariwo wose kuko umwuga ukose uwushyizeho umutima igihe kiragera ugatera imbere.”

Kuri ubu amaduka ya Euphrasie arimo ibicuruzwa bitandukanye birimo amasakoshi ya kinyafrika, amasakoshi y’ibitenge, inkweto z’abanyakenya amahereza, inigi imitako itandukanye n’imyenda y’ibitenge yaba iy’abagore ndetse n’iy’abagabo

Nguko uko Euphrasie wabarirwaga mu bakene ba nyuma mu kagali amaze kuba umucuruzi ukomeye abikesha umwuga w’ubukorikori bwo gukora amasaro.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe