Menya uburyo ushobora kurinda amaso yawe gutukura

Yanditswe: 20-07-2015

Hari uburyo umuntu ashobora kurinda amaso ye ikintu icyo aricyo cyose cyatuma ahindura ibara ,ugasanga yari umweru none asigaye atukura kubera kutamenya kuyitaho,ariko ubu ni bumwe mu buryo warinda amaso yawe ibishobora gutuma atukura.

  • 1. Kurinda amaso yawe gutokorwa ; kugira ngo amaso yawe atagira ikibazo cyo kutukura cyangwa kurwara indwara ziyibasira,ni byiza ko umuntu yirinda cyane,igihe ari ahantu hashobora kumutokoza, kuko hari ubwo umuntu atokorwa bikaba byamuviramo guhora atukuye ijishi kuko riba ryababaye cyane.
  • 2. Kwivuza amaso igihe urwaye indwara z’akarande ; ku muntu urwaye indwara z’akarande nka diabete cyangwa umuvuduko w’amaraso n’izindi nk’izo, aba agomba kuhora akurikirana amaso ye, kuko urwaye bene izo ndwara akunda no kugira amaso adasa neza.
  • 3. Kujya kwivuza ukibonaho impinduka ; iyo umuntu agize ikibazo cyo kubona amaso ye atangiye kuzana irindi bara,aba agomba kwihutira gushaka umuganga w’amaso kugira ngo amurebere ikibazo kirimo,maze amukurikiranire hafi kuko akenshi ntabwo biba byizanye.
  • 4. Gukora imyitozo ngororangingo ; imyitozo ngororangingo cyane cyane kwirukaku buryo buhoraho nibura buri munsi, ni kimwe mu bifasha amaso kutagira ibibazo birimo no kuba yatukura cyangwa akibasirwa n’izindi ndwara.
  • 5. Kurinda amaso izuba ;ni byiza ko mu gihe cy’izuba umuntu akora ibishoboka akarinda amaso ye ko hari aho ahurira n’izuba ryinshi.Niyo mpamvu mu gihe cy’izuba umuntu aba agomba kwambara amataratara y’izuba.
  • 6. Kurya imboga rwatsi ;imboga rwatsi ni ingenzi cyane ku guhangana n’indwara zibasira amaso zirimo no gutukura bya hato na hato,ariko iyo umuntu akunda kurya imboga rwatsi mu mafunguro ye ya buri munsi bifasha amaso guhora asa neza
  • 7. Kwisuzumisha amaso ;umuntu mu buzima bwe aba agomba kwisuzumisha indwara z’amaso nibura inshuro imwe buri myaka ibiri, akamenya niba nta ndwara y’amaso afite.
  • 8. Kwirinda kunywa itabi ; iyo umuntu ashaka kugira amaso adafite ikibazo na kimwe cyo gutukura yirinda kunywa ibiyobyabwenge byose cyane cyane itabi kuko ari kimwe mu bitera amaso gutukura.

Ibi byose ni ibifasha amaso y’umuntu kuba meza kandi bikamurinda indwara ziyibasira kandi akaba asa n’umweru nta gutukura biyarangwaho nkuko tubikesha ikinyamakuru

allaboutvison.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe