Dore uko umugore usenga, agomba kwitwara mu gihe cy’ubukene mu rugo

Yanditswe: 18-07-2015

Bijya bibaho ko urugo rushobora kugera mu gihe cy’ubukene bukomeye kuburyo bisa naho ari ikigeragezo abantu barimo,ugasanga abashakanye bahangayitse cyane, rimwe na rimwe bikabagora kubyakira maze ukabona umugore ariwe uhise ubigaragaza mbere,nyamara hari uburyo yakwihagararaho kugera ubwo Imana ikemuye icyo kigeragezo cy’ubukene ntawe ubanyujijemo ijisho.

Gusenga cyane ;igisubizo cya mbere cy’ibibazo cyangwa ibigeragezo ibyo aribo byose ni ugusenga ukinginga Imana igakemura ibibazo ufite,niyo mpamvu umugore aba agomba gufata iya mbere mu gusengera urugo kugira ngo ubukene bukurweho,aho kujya gushakisha mu zindi nzira zitarimo kwegera Imana kandi ariyo yonyine ifite uko ibigenza.

Kwirinda kumena ibanga ry’urugo ; kirazira ko umugore ajya kwitaranga avuga ikibazo kiri mu rugo nkuko usanga bamwe bataye umutwe babwira umuhisi n’umugenzi ,abantu bose bakamenya ko kwa kanaka byacitse ko bamerewe nabi n’ubukene kandi nta n’icyo bagufasha ,uretse kukumvira ubusa gusa.Ahubwo ugomba gutuza bikaba ibanga ry’urugo rwawe ,ritagomba gusohoka hanze ngo buri wese amenye ibyanyu.

Kwirinda umwiryane ; si byiza ko mu gihe cy’ubukene ,umugabo n’umugore usanga bashwana kubera icyo kibazo nk’uko usanga abagore bamwe na bamwe batazi kwihanganira ubukene mu ngo zabo,ugasanga basa n’abasaranye abagabo babo.Nyamara umugore aba akwiye kumenya ko niba byagenze gutyo, agomba gutuza agategereza yihanganye ko kizakemuka.

Kwirinda kubyereka abana ; umugore uzi ubwenge kandi usenga ntabwo agomba kwereka abana bakiri bato ko urugo ruri mu bihe by’ubukene,ahubwo akora ibishoboka byose ku buryo abana batamenya ikibazo gihari nubwo baba babona ko byahindutse ariko ntubahishurire ibanga ry’ikibazo gihari.

Uku niko umugore usenga kandi uzi ubwenge aba agomba kwitwara mu gihe cy’ubukene bukomeye bwaje mu rugo aho kugira ngo yishyire hanze cyangwa usange ameze nk’uwataye umutwe kubera ibibazo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe