Ahabanza » Gutaka » Ubusitani » Uburyo bwo kuhira ubusitani udakoresheje amazi menshi

Uburyo bwo kuhira ubusitani udakoresheje amazi menshi

Yanditswe kuwa 11-07-2015 Saa 08 : 11

Muri ibi bihe by’impeshyi haba hari izuba ryinshi maze ubusitani, indabyo, imboga n’ibindi bihingwa bigakenera kuhirwa ariko ikibazo cy’amazi nacyo kikaba ingorabahizi. Hari uburyo bworoshye wakoresha ukuhira ibyo bihingwa.

Dore uburyo bwo kuhira udakoresheja amazi menshi :
Ufata akabindi ( pot) gakoze mu ibumba ugacukura umwobo hafi y’ibihingwa wifuza kuhira ugatabamo ka kabindi ku ruhande hariho akenge gato cyane ukuzuzamo amazi nyuma y’igihe uzasanga amazi yarashizemo kuko aba ajya mu mizi y’ibyo bihingwa.

Hari n’abatobora ku ruhande bagashyiraho utuntu tumeze nka robine irekura amazi make akajya yinjira mu mizi gahoro gahoro. Amazi yuzuye akabindi ashobora kumaramo igihe kigera ku cyumweru.

Iyo amazi ashizemo wongera mo andi ku buryo usanga ibihingwa biri hafi y’ako kabindi bihora bitoshye nkaho ari mu gihe cy’imvura.

Ubwo buryo bwo kuhira bushobora gukoreshwa ku ndabo, imboga n’ibindi bihimgwa bihura n’ibibazo byo kuma mu bihe by’impeshyi nk’ibi turimo.

Usibye kuba ubu buryo butuma ibihingwa byawe bituma, bunafasha mu kurondereza amazi nayo aba yabaye ingume hataboneka ayo kuhiza ku buryo busanzwe.

Uzasanga kandi ibihingwa byuhirwa muri ubu buryo biba bisa neza kubera ko amazi aba ajya mu mizi hasi, mu gihe iyo wuhira usutseho amazi atagera mu mizi kandi ariho aba akenewe cyane.

Ubwo ni bumwe mu buryo wakoresha mu kuhira ibihingwa byawe muri ibi bihe by’impeshyi kandi udakoresheje amazi menshi.

Source : permaculturenews.org
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe