Dore imimaro 8 yo kujya muri Sauna

Yanditswe: 09-07-2015

Muri iyi minsi abantu b’ingeri zose basigaye bakunda kujya muri sauna kubera impamvu zitandukanye, bamwe bakajyayo nko gukora massage abandi bakajyayo nko kwinezeza batitaye ku mumaro bibafitiye, ariko hari ibyiza bakuramo nk’uko tubikesha urubuga www.ebay.com .

1. gufasha umubiri guhumeka
umumaro wa mbere wo kujya muri sauna ni ugufasha umubiri guhumeka kuko ari uburyo bwo koza umubiri imyanda yose igasohoka inyuze mu twenge tuba ku ruhu rw’inyuma kuko iyo umuntu ari muri sauna abira ibyuya byinsi bigasohokana ya myanda, maze agasigara ameze neza umubiri wose.

2. kugorora imitsi
kujya muri sauna bifasha imitsi y’umuntu kugororoka neza maze amaraso agatembera mu mitsi nta nkomyi kuburyo n’iyo umuntu yaba yari afite ikibazo cy’amaraso adatembera neza ahita abona umuti wabyo kandi imitsi ikagira imbaraga zitari zisanzwe.

3. kwirinda indwara zibasira umutima
Undi mumaro wo gukoresha sauna ni uguhangana n’indwara zishobora kwibasira umutima zirimo nko gutera nabi kwa wo kuko iyo umuntu ajya muri sauna umutima we ukora neza cyane.

4. kugabanya ibiro
gukoresha sauna kenshi ni igisubizo ku bantu baba bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse n’ibiro byinshi kuko iyo ukunda kujya muri sauna bigabanya ibinure mu mubiri, bikaba rero ari byo bituma uwo mubyibuho n’ibiro bigabanuka ku muntu uba ushaka kubigabanya.

5. kugabanya umunaniro ukabije
sauna kandi ifasha cyane umuntu ufite umunaniro ukabije kuko iyo ufite ikibazo nk’icyo ukajyayo usohokayo wumva umeze neza, nta kibazo cy’umunaniro ugifite.

6. Bitera gusinzira neza
Iyo wavuye muri sauna, imitsi ikaba yagororotse, amaraso atembera neza mu mubiri ndetse nta n’umwanda ufite umubiri wose nta mpamvu yo kudasinzira neza. Burya hari abantu babanza kujya muri sauna mbere yo kuryama buri munsi kugirango baze kubasha gusinzira neza kuko bamaze kumenya ko bibafasha.

7. kuvura amavunane
Gukoresha sauna ni umuti ku muntu ufite amavunane umubiri wose mbese iyo yumva hari ingingo zimwe na zimwe zimubabaza, akumva atonekara ibice runaka, nk’umutwe ,umugongo n’ahandi. Niyo mpamvu uzasanga hari abayikoresha buri munsi kugira ngo birinde amavunane.

8. Kugira umubiri mwiza
Sauna ni uburyo bwiza bufasha umuntu kugira umubiri mwiza, wumutse kandi utoshye kuko imyanda yose iba yasohotsemo maze ukabona uruhu rw’umuntu rukeye.
Ngiyo imimaro yo kujya muri sauna n’ubwo usanga hari abantu bamwe na bamwe bapfa kujyayo batazi ko ari uburyo bwiza bwo kwita ku buzima bwabo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe