Turatabariza Kanyana ufite umwana yakomoye ku gufatwa ku ngufu muri Jenoside

Yanditswe: 15-05-2014

Kanyana , yafashwe ku ngufu n’abagabo b’interahamwe batandukanye babaga bamwijeje kumuhisha, bimuviramo gutwita ndetse bamwanduza Sida.

Kuri ubu nyuma y’imyaka 20, yagerageje kwiyubaka, ndetse yabashije no kurera uwo mwana yabyaye bivuye mu kumufata ku ngufu. Akomeje gufata imiti igabanya ubukana, agerageza gukora ubucuruzi bw’imyenda ku rwego rwo hasi ngo abashe kubaho ndetse no kurera uwo umwana.

Umwana nawe ariga muri secondaire aho yishyurirwa n’umushinga Kanyarwanda. Ikibazo gihangayikishije Kanyana ni uko Inkunga yo kwishyurira abo bana yagabanutse, uwo mushinga wa Kanyarwanda ukaba warababwiye ko ushobora guhagarika kubishyurira umwaka utaha niba batabonye indi nkunga kandi we akaba nta bushobozi abona afite bwo kwishyura ayo mafaranga y’ishuri.

Ubu nibwo buhamya bwa Kanyana mu magambo make.

Jenoside yatangiye afite imyaka 30 ; yari yaratandukanye n’umugabo babyaranye umwana umwe. Yabaga wenyine mu mujyi wa Kigali.
Jenoside itangiye yagiye kwihisha ku mugore bari baturanye, bigeze aho aramusezerera amubwira ko nawe agiye guhunga. Yagumye aho wenyine bigeze nimugoroba ajya ku wundi mugabo bari baturanye yemera kumuhisha ariko mu ijoro amufata ku ngufu. Kuri uwo mugabo yahasanze abandi bana b’abakobwa bari baturanye nabo yabahishe. Byageze mu gitondo nka saa kumi uwo mugabo arabirukana. Yabanje kugenda yihisha mu mazu yabaga atuzuye cyangwa se amazu beneyo basize kugeza igihe yagiye kureba umusore bari baturanye amujyana kumuhisha mu nzu ye yabagamo abasore 4 b’interahamwe. Yamusize aho ndetse haza kuza n’undi mugore nawe aje kuhihisha. Izo nterahamwe rero zikajya zijya kwica abantu, zataha zigafata ba bagore ku ngufu. Yabaye muri ubwo buzima kugeza igihe inkotanyi zafashe agace bari barimo bamujyana ahari izindi mpunzi ndetse batangira no kumuvura indwara interahamwe zari zaramwanduje.

Nyuma ya jenoside

Ntibyatinze rero, nyuma ya jenoside yaje kubona ko atwite ndetse yipimishije asanga yarananduye Sida. Yaje kubyara, abaho mu buzima bukomeye mu bukene bwinshi, aho avuka bari barabishe bose.
Uko umwana yagiye akura yagiye abona imishinga imwishyurira amashuri ya primaire, Kanyarwanda yo imwishyurira secondaire. Kanyarwanda kandi ifasha Kanyana gukira ibikomere yatewe no gufatwa ku ngufu.

Nyuma y’imyaka 20

Nyuma y’imyaka 20, akomeje gufata imiti igabanya ubukana bwa sida, akora ubucuruzi bw’imyenda ku rwego rwo hasi aho arangura nk’imyenda y’ibihumbi 10.000, ayo yungutse akaba ariyo ahahisha andi akayashyira mu kibina.
Aracyahangayikishwa no kuba atagira inzu ye bwite yo kubamo , ndetse no kuba rimwe na rimwe atabona ibyo umwana akeneye.
Impungenge afite muri iyi minsi ni uko umushinga wa Kanyarwanda wahagarika kwishyurira abo bana bavutse bivuye ku gufatwa ku ngufu kwa ba mama wabo.

Uwakenera gutera inkunga Kanyana cyangwa abana babyawe nyuma yo gufatwa ku ngufu kw aba nyina yakwegera umushinga wa Kanyarwanda. www.kanyarwanda.org
kanyana siryo zina bwite rya nyir’ubu buhamya, twakoresheje Kanyana mu rwego rwo kumubikira ibanga
Astrida.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe