Kugura imodoka ndi umugore byari bigiye kunsenyera

Yanditswe: 01-07-2015

Umubyeyi ukuze w’imyaka 40,yatuganirije ukuntu yari agiye gutandukana n’umugabo we bamaranye imyaka 18 babanye nk’umugore n’umugabo batarigeze bagirana ibibazo bikomeye byatuma batana ariko kugura imodoka bikaba byari bigiye kuba impamvu.

Yatangiye agira ati ;’’nabanye n’umugabo wanjye mu mwaka w’1997,dushakana dukundanye nta kibazo tugira umugisha turabyara kuko ubu dufitanye abana bane bakuru.Ubwo twari tukibana twari dufite akazi twese kaduhemba ku kwezi ariko hashize igihe jyewe mva mu kazi k’ukwezi njya kwikorera ku giti cyanjye ubwo hari muri 2005.

Nakoze ubucucruzi buduteza imbere ku buryo bufatika kuko nabonaga inyungu, mbese ubucuruzi burakomera. Bigeze mu mwaka wa 2009 maze kubona ko ibibazo bimaze kugabanuka kandi n’umugabo wanjye akiri mu kazi ahembwa buri kwezi kandi afite imodoka ye ajyana ku kazi najye natangiye gupanga kwigurira imodoka izajya imfasha no mu kazi kanjye ka buri munsi.

Nabiganirije umugabo ko ngiye kugura imodoka numva ntari kubyumva neza ariko mbifata nk’ibikino kuko numvaga ikibazo yari afite ngo ari uko ntazabona ayigura ariko musobanurira uko nzayibona, arabyumva ariko mbona atabyishimiye nkumva ambwiriramo amagambo yo kumbuza kuyigura kandi narayikundaga cyane kuva kera kuko ubwo nari nicaranye n’uruhushya rwo gutwra nari narakoreye kera.

Nkomeje kujya mbimuganiriza akabyumva gake ariko nza kumaramaza ndayigura. Akimara kubona ko nayiguze ntabwo yabyishimiye na gato, ndabibona ndamwihorera ngo nzarebe amaherezo yabyo.ariko nyuma naje kumenya ko yabifashe nk’agasuzuguro kuko yabonaga ko ahari kuba maze kugira ubushobozi bwo kwigurira imodoka ntazongera kumwubaha.

Rimwe ari mu minsi y’ikiruhuko arambwira ngo ashaka ko dusohokana maze tujyana ahantu turaganira maze ambwira akari ku mutima. Yarambwiye ati ;’’ niba wemera ko uri umugore wanjye ukaba unyubaha sinshaka ko ugira imodoka yitwa iyawe.’’ Nkimara kumva iryo jambo numvise ko atigeze yishimira ko ntunga imodoka yanjye.

Namubajije impamvu arambwira ngo ntashaka ko nzajya musuzugura ngo ni ayo ma modoka yanjye niguriye.Ndamubwira nti ;’’niba ri ikibazo cy’uko iyanjye ari nshya reka tugurane umpe iyawe,ariko woye kubyita agasuzuguro.Yarampakaniye ambwira ko adashaka kumbona mu modoka yitwa iyanjye gusa kandi ko nimbyanga tuzatandukana nkahitamo imodoka cyangwa umugabo. Ubwo nahise numva ko ari ukumfuhira no kwanga ko bigaragara ko murenzeho.

Mu by’ukuri nta kindi kibazo twari dufitanye ariko kuva ubwo yahise amara nk’ukwezi kose atamvugisha yararakaye kubera icyo kintu gusa. Ubwo nabonye nta kundi nabigenza imodoka nyishyira ku isoko ndayigurisha nkajya njya ku kazi nteze nkuko byari bisanzwe noneho mbona umugabo yongeye gutuza agira amahoro ubundi ibyacu byari bigeze habi.

Nyuma yaho byararangiye hashize igihe imyaka ibiri nawe agurisha imwe yari asanganwe agura indi nshya maze mu mpera z’umwaka 2014 mbona ampaye impano y’imodoka ambwira ko noneho yemeye ko nayitunga nta kibazo.

Byaransekeje birananshimisha ariko birananyigisha, kuko nahise mbona ko nta umugabo upfa kwemera kuba hasi y’umugore ahubwo aba yumva yahora ariwe uri ku rwego rwo hejuru kugira ngo adasuzugurwa ko umugore amurusha ubushobozi.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe