Gushakana ubuzima byabaviriyemo urukundo rwo kubana

Yanditswe: 15-06-2015

Umukobwa ufite umukunzi benda kubana muri iyi mpeshyi,yaduhaye ubuhamya bw’urukundo rwabo mu ncamake, burimo uko bamenyaniye ku ishuri bigana ,nyuma bagakorana umushinga ubazanira inyungu bakaza no gukundaniramo none ubu bakaba bari gutegura ubukwe mu minsi ya vuba .

Uyu mukobwa akora ubucuruzi bw’imyenda mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya matheus,kuri ubu akaba ari ku rwego rushimishije kuko abasha kuranguza amabalo y’imyenda afatanije n’umukunzi we bitegura kurushinga kandi bombi batarabikekaga.

Uwo mukobwa yagize ati ;’’ Niganye n’umuhungu mu mashuri yisumbuye ubwo twese twari duhuriye ku kigo turi bashya,twigana mu ishuri rimwe maze tukanicarana ku ntebe imwe.Twakundaga kuganira cyane haba ku bijyanye n’amasomo ndetse no ku buzima busanzwe.

Turangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’icungamutungo, ntitwabashije kugira amanota atujyana muri kaminuza,nuko turatandukana umwe ajya iwabo n’undi iwabo ariko tukajya tuganira kuri telefoni tubazanya uko ubuzima bw’ubushomeri bumeze .
Uwo muhungu yaje kubona ibiraka by’umushinga wakoreraga mu gace k’iwabo maze amaze kumenyera nanjye ansabiramo akazi,tuhakora igihe cy’umwaka kuko uwo mushinga wahise uhagarika ibikorwa byawo. Amafaranga twavanye muri icyo kiraka,twigiye hamwe uko twayakoresha tukayabyaza umusaruro,twiyemeza kuyashora mu bucuruzi. ‘’

Yakomeje agira ati’’ Twatangije igishoro cyingana n’amafaranga ibihumbi Magana atatu,dukora cantine,tugira amahirwe ikajya ibona abakiriya kandi yunguka. Nyuma yaho tumaze gutera imbere twatekereje guhindura business noneho tuyajyana mu bucuruzi bw’imyenda,dufata ibibanza mu isoko bitandukanye,jyewe nkacuruza imyenda y’abakobwa nawe agacuruza iy’abagabo.Bidatinze agafaranga kaje kuboneka noneho dutangira kujya turanguza,duhambura amabaro.

Muri ubwo bucuruzi bwacu twabanaga kivandimwe mufata nka musaza wanjye nawe akanyita mushiki we. Nyuma rero atangira kujya ambwira ko ankunda nubwo mufata nka musaza we.Nabanje kutabiha agaciro nkagira ngo arikinira kuko twari tumaranye imyaka irenga ine tuziranye mbona nta byo gukundana bihari kuko najyaga nanateretwa n’abandi abibona.

Yakomeje kuntitiriza akambwira ko ashaka ko tuzabana,ko ari jyewe umutima umuhatira gukunda n’ibindi byinshi yanyerekaga ngo binyemeza ko ankunda byo kuzabana.

Naratunguwe kuko no mu bo najyaga ntekereza ko twakundana ntiyabagamo,ariko nyuma nza kubona uko ngenda muhakanira arushaho kubabara,twaganira nkabona ntiyishimye nkuko bisanzwe akambwira ko ashaka igisubizo kimwe gusa cy’uko mwemereye urukundo.

Nakomeje kubitekerezaho nanjye mbona ntacyambuza kumukunda kuko nari muzi neza,nyuma ndamwemerera,urukundo rurakomera kandi n’ubucuruzi burakomeza butera imbere kandi gukundana ntibyatubujije gukora bisanzwe kuko nubwo twatangije igishoro gito,ubu tubasha kwinjiza arenga ayo twashoye buri kwezi.

Kugeza ubu turi kwitegura ubukwe muri iyi mpeshyi kuko mu kwezi kwa munani tuzabana nk’umugore n’umugabo kandi numva mbyishimiye cyane kuko ngiye kubana n’umusore nzi neza kandi twakundanye mu gihe nyacyo, kandi tugiye kubana twarabiteguye neza numva tuzanabana neza tubifashjwemo n’Imana kuko muri ibyo byose dukora turanasenga .’’

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe