Potaje y’ifi na broccoli

Yanditswe: 12-06-2015

Broccoli ni imboga zo mu bwoko bw’amashu zishobora gutekwa mu buryo butandukanye harimo no pataje ndetse ikaryoha kurushaho iyo irimo ifi ya filet.

Dore uko watgura iyo potaje :
Ibikoresho.

  • Ifi ya filet garama 300
  • Broccoli 1 nini ikiri nshya
  • Ibirayi garama 150
  • Beurre garama 40
  • Amata y’inshushya cl 60
  • Karoti 2
  • Agafungo ka cereli
  • Tungurusumu 1 iseye
  • Umufa w’inkoko cl 40
  • Navet 1
  • Persil na teyi
  • puwaro

Uko bikorwa.

  1. Shyushya amvuta mu isafuriya ukarange puwaro, karoti, navet cereli na tungurusumu byose bikasemo ususate duto cyane.
  2. Shyiramo umufa w’inkoko
  3. Ongeramo teyi na persil
  4. Shyiramo ifi, ibirayo bikasemo duti, na broccoli zikasemo duto cyane
  5. Bireke ku ziko mu minota 10
  6. Ongeramo amata atetse ubireke iminota 3
  7. Bishye mu gikoresho ukoreramo potaje wabanje gukuramo amazi
  8. Sumako ya mazi wongere ubisubize ku ziko bimareho iminota 5

Muryoherwe !

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe