Ibintu bitanu abana bagimbuka bashaka ku babyeyi babo

Yanditswe: 14-05-2014

ubushakashatsi ku bana bageze mu bugimbi bwakozwe na Lawrence SCHIAMBERG wo muri kaminuza y’ I Michigan (USA) yashyize ahagaragara uko aba bana baba bashaka kubana n’ababyeyi babo igihe bageze muri iki kigero cya adolescence.
Kubatega ugutwi no kubumva : n’ubwo wakumva ko ari kukubeshya cyangwa se utemeranywa nawe, mutege ugutwi rwose kuko kuganira nawe(dialogue) biramufasha.

Kumwitaho no kumufasha : abana bageze muri iki kigero bakeneye ko babitaho cyane cyane ko ababyeyi baba barababoneye izuba. Bakeneye cyane inama z’ababyeyi.

Kubaha urukundo rwinshi : umwana akeneye kumva ko umubyeyi we amuri iruhande, burya iyo ukunda umuntu uramubabarira, abana nabo baba baziko ibintu bimwe na bimwe bakora bibabaza ababyeyi ariko bakeneye ko mubaha imbabazi ndetse no kubaha affection.

Kubagirira ikizere : abana bakeneye ko ababyeyi babagirira ikizere aho guhora babafata nk’abana, bakumva ko hari icyo na bo bashoboye.

Kubareka bakigenga gato : iyo umwana ageze mukigero cya adolescence aba atangiye gufungura amaso, aha rero kwigenga bavuga ni ukumureka akaba yakwifatira ibyemezo bimwe na bimwe, uku kwigenga rero kugenda gukura akaba yashobora kuvamo umuntu uzi gufata ibyemezo, ababyeyi rero ntibakwiye kubipfukirana.

Mukatete Paulette

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe