Boyilo y’inkoko

Yanditswe: 05-06-2015

Isosi y’inkoko itarimo amavuta ni isosi nziza yo mu bwoko bwa boyilo ikaba yaribwa n’abantu batarya amavuta ndeste n’abayarya dore ko muri iyi minsi usanga hari abantu baba barabujijwe amavuta kubera indwara runaka abandi bakaba batakiyakunda kubera kwirinda ingaruka zayo.

Dore uko wategura iyo sosi

Ibikoresho

  • Inkoko 1 kg
  • Poivron 2
  • Karoti 3
  • Inyanya 3
  • Tangawizi iseye ¼ cy’akayiko
  • Ibitunguru 2
  • Tungurusumu akajumba 1 gaseye
  • Cereli ¼ cy’agafungo
  • Persil agace k’agafungo
  • Umunyu na poivre
  • Urusenda

Uko bikorwa

  1. Tunganya ibikoresho byose n’inyama ukatiremo ibirungo byose uretse persil
  2. Bishyire ku ziko ushyiremo amazi ahagije bimareho isaha n’igice
  3. Habura iminota 10 ngo ubikure ku ziko ushyiramo persil ziseye

Muryoherwe !

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe