Happy, Yanditse igitabo cyagufasha mu guhanga udushya

Yanditswe: 02-06-2015

Assumpta Umwagarwa Happy yanditse igitabo cyitwa “ Drums of Success : 10 Steps To Turning your Creative Potential into Success” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “ Ingoma z’intsinzi : Intambwe 10 watera ukubyaza umusaruro ubushobozi wifitemo mu guhanga udushya”, kikaba cyarashyizwe hanze n’inzu y’ibitabo izwi ku izina rya Dog Ear Publishing yo muri Amerika.

Muri iki gitabo iki gitabo hagaragaramo intambwe icumi umuntu akwiye gutera akabyaza umusaruro ubushobozi muri we bwo guhanga udushya, kikanagufasha kumenya uburyo wagera ku musaruro uhamye.

Muri iki gitabo umwanditsi yagaragaje izo ntabwe icumi aho yahereye ku kubanza kumenya icyo wifitemo mbere na mbere ukagera ku ntabwe ya nyuma yo kumenya intego wagezeho n’icyo uzasigira isi n’abawe muri rusange.

Uyu mwanditsi kandi agaragaza ingero nyinshi z’abantu batandukanye bashyize mu bikorwa intabwe icumi avuga mu gitabo cye bageze ku musaruro ugaragara, bahereye ku ntambwe yo kubanza kumenya impano yawe, mu gihe abenshi bahera ku gutekereza ku gishoro n’ibindi bijyanye n’amafaranga.

Muri izo ngero harimo mama we wacuruzaga indabo no gutunganya ubusitani abihereye ku mpano yo gukunda indabyo, musaza we we w’umunyabugeni ushushanya( visual artist) wahereye ku gushashanyisha ikaramu y’igiti( crayon) n’ivumbi ryo hasi ndetse n’abandi benshi.

Happy ati : “yego koko iyo ufite amafaranga hari ibyo ugeraho ariko ntabwo ari ubutunzi buruta ubwo wifitemo butari amafaranga. Hari ubutunzi tutifitemo muri twe ariko buri mu bidukikije. urugero nka musaza wanjye yahereye ku gushushanyisha ivumbi na crayons aragurisha none uyu munsi ageze ku rwego rwo gukoresha amarangi.”

Happy yarongeye ati : “Ntabwo ibyo tugeraho biba bitworoheye, kuko ibyoroshye buri wese abigeraho, gusa ubutumwa ntanga ni uko bitagoye nkuko tubitekereza ariko nanone bisaba ko dukora.”

Umwanditsi wa Drums of Success ni muntu ki ?

Happy. A. U, Umwanditsi wa Drums of Success

A.Happy Umwagarwa ni umubyeyi w’abana 2, arubatse afite umugabo akaba yaravukiye i Nyamirambo akaba avuga ko kuvukira i Nyamirambo ari kimwe mu byamufashije kuba uwo ariwe kuko ahanini usanga i nyamirambo abantu baho babaho mu buzima bwo gukora cyane kugira ngo babeho.

Happy ati : “Nakuze abo twari duturanye bashakisha, ibyo ni bimwe bingira uwo ndiwe kuko navukiye ahantu bacuruza.”

Happy yagize ati “Mfite imyaka 15 papa yarapfuye , yishwe muri Jenosode yakorewe abatutsi mu 1994, twinjira muri ba bandi bacuruza, ducuruza indabo mbifatanya no kubyina ariko nakomeje no kwiga, kubyina no gucuruza indabo byari ku ruhande

Nize amashuri abanza ku Ntwari mba uwa mbere kimwe no muri secondaire, ibyo mbivuze kuko twiga twigaga kwiga ariko ntitwige gukora. Umuntu ariga yarangiza amashuri ati mumpe akazi, aho gutekereza icyo yakora.

Ikiciro kimwe cy’amashuri yisumbuye nakize i Butare ikindi nkiga i Gikondo kuri APAPPE. Kaminuza nayize muri KIST, ikiciro cya kabiri cya kaminuza nkiga muri kaminuza ya Greenwich yo mu Bwongereza.

Nkunda kwandika cyane. Iki nicyo gitabo cya mbere gisohotse ariko ugiye mu mashini yanjye usangamo ibitabo byinshi”
Akazi nkora ubu ndi umuntu ureba ibijyanye n’imicungire y’abakozi nkaba n’umujyanama mu bijyanye no kwiteza imbere mu mirimo yabo ya buri munsi ( career coach).

Ako kazi kose akora agafatanya no kwita ku rugo akoresheje intego yihaye ikubiye mu nteruro igira iti : “Ese ndi aho nkwiye kuba ndi, ndi kumwe n’abantu nkwiye kuba ndi kumwe nabo, mu gihe gikwiye nkora icyo ngomba kuba ndi gukora ?”

Ku bijyanye n’abantu batinya kwandika ibitabo ndetse no gukora indi mirimo iyo ariyo yose batinya guhomba, Happy abagira inama agira ati : “Inama ndayitanga ku bandika no ku bandi. Nandika natekerezaga ku mukobwa wanjye nkavuga nti kera umwana wanjye azakura asange hari ikintu mama yanditse, ikindi nanjye ubwanjye iyo nsoma ibyo nanditse biranyubaka . Ku bandika ni ukumva ko ibitekerezo byawe bihari, uwubishaka azabigura.

Nkunda kubwira n’abandi bose nti : urahanga ugatanga nanone abandi bakakira : hari ingero nyinshi abantu batangira ntibarebaga ko bazanguka, kubera ko intego yabo yari ukugirango uhereze isi ikemure ibibazo byayo. Abantu ntibatugurira ibyo dutanze kugira ngo badufashe , abantu bakira ibyo tubahaye kubera ko babonyemo ibibagirira umumaro.”

Ibyo ni bimwe mu bigize igitabo cya Happy, ndetse n’ubuzima bwe muri make. Ku bashaka icyo gitabo bakibona kuri interineti banyuze kuri drumsofsuccessbook.com. Mushobora kandi kukigura hanze y’u Rwanda Amazon, Ingram no kuri Barnes and Noble. Usibye ko ubu cyamaze kubegerezwa kuko kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Kamena hazaba ibirori byo kugishyira hanze mu Rwanda bikazabera ku Isomero rya Kigali ku Kacyiru kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu, ukaba ushobora kuzahaza ukagitahana cyangwa se ukazagisanga ma mazu y’ibitabo atandukanye mu mujyi wa Kigali nko ku Kirezi no kuri Caritas.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe