Yabakoreye mu rugo imyaka 12 none bagiye kumushyingira

Yanditswe: 31-05-2015

Umukobwa w’inkumi w’imyaka 27, amaze imyaka 12 akora akazi ko mu rugo. Iyo myaka yose akaba ayimaze akorera urugo rumwe none kubera uburyo babanye neza bagiye kumuhemba kumushyingira. Mu kiganiro twangiranye n’uwo mukobwa ahamya uburyo yabaye muri urwo rugo dore ko muri iki gihe usanga abakozi bo mu rugo batagitinda aho bakora.

Naje i Kigali muri 2003 nzanywe n’umukobwa wundi duturanye iwacu mu cyaro. Nari mfite imyaka mike kandi ndi umuturage kuko aribwo bwa mbere nari nje gukora akazi ko mu rugo.Uwo mukobwa yanjyanye mu rugo rwari rufite umwana umwe muto w’amezi nka 5.

Nakundaga abana ku buryo butangaje kandi na nubu ndacyabakunda ku buryo abana b’aho nkora ari naho ho nyine nakoze kuva nava iwacu mu cyaro, abana baho bose uko ari batatu bampfata nkaho ndi mama wabo, barankunda kandi nanjye nkabakunda.

Aho nkora nabo bambereye abantu beza bituma numva ntahava ngo njye gushaka ahandi kuko naganiraga n’abandi bakozi nkumva ubuzima babamo ntabushobora bigatuma numva nshaka kwigumira ahantu hamwe nkareka kujarajara.

Muri 2012, nibwo naje kubyumva kimwe n’umusore wakodeshaga hafi yo mu rugo, turakundana muzana mu rugo( aho nkora) ndamubereka ndetse tujyana n’iwacu mu cyaro baramureba nanjye tujyana iwabo, mbese imiryango irabimenya.

Tumaze kwemeranya kubana twapanze ubukwe, ntangira kujya numva mfite isoni z’ukuntu nzajya iwacu mu cyaro kubwira mukecuru ibyo kugura ibishyingizwa kandi maze iyo myaka yose ntahaba. Nubwo namufashaga nkamwoherereza amafaranga rimwe na rimwe numvaga bitari bihagije kubona umubyeyi atarigeze abona mukorera umurimo n’umwe kuko nahavuye nkiri muto aho mbereye inkumi maze kumenya imirimo namaze iyo myaka yose nibera ino muri Kigali.

Mu gihe nkibaza ibyo, mabuja na databuja bavuye ku kazi bampamagara muri salon barambwira ngo sinzajye kurushya iwacu, ibyo nzakenera mu bukwe byose ngende mbishyire ku murongo neza ubundi nzabasabe amafaranga yabyo.

Byarandenze kuko nubwo bari basanzwe ari abantu beza, bamfasha nk’iyo mama yabaga yarwaye, sinatekerezaga ko bankoreshereza ubukwe. Ubu twavuye mu murenge, gusezerana imbere y’Imana ni mu kwa karindwi kandi batangiye kumfasha nkuko babinsezeraniye.

Icyo umukoresha w’uwo mukobwa abivugaho

Twaganiriye kandi n’umukoresha we tumubaza ukuntu batekereje icyo gikorwa maze uwo mugore agira ati : “ Uyu mukobwa yatubereye imfura pe ! Iyo namusigiraga urugo numvaga nta kibazo mfite kuko nabaga nizeye ko abana bari bube bameze neza. Abana banjye baramukunda birenze, ahubwo mfite ubwoba bw’ukuntu nzabashobora namara kugenda. Ubwo rero ntiwabona umuntu wakurereye abana mukabana iyo myaka yose mu mahoro ngo ureke ajye kurushya iwabo bamushyingira kandi ari wowe yagiriye umumaro muri iyo myaka yose isaga icumi tumaranye.

Wenda ntitwakwishyira mu mwanya w’ababyeyi kuko afite mama we, inkwano bazayimushyira n’ubukwe niho buzabera, twe icyo tuzakora ni ukumugurira amajyambere n’ibindi byangombwa gusa.”

Tumubajije ibanga bakoresheje ryatumye barambana n’uwo mukozi iyo myaka yose, uwo mugore yagize ati : “uyu mukobwa akigera mu rugo nahise mbona ko ari umwana mwiza pe ! Nanjye rero icyo nakoze ni ukumwitaho, nabona ko ari ngombwa nkamwongeza umushahara, nkamuha uburenganzira busesuye mu rugo, nkamureka akagira umwanya wo kuruhuka kandi nkahora mubaza niba nta kibazo afite, yaba agifite nkagishakira umuti. Ni ibyo byamfashije kubana nawe iyo myaka yose kandi nawe sinamuhendahendaga ahubwo navuga ko twahuje kuko mbere nari meze nk’abandi bose, abakozi bagenda buri munsi.”

Uyu mukobwa agira inama abakozi bo mu rugo ndetse n’abakoresha babo agira ati : “ Abakozi bo mu rugo nabagira inama yo kwiyubaha bakareka ibyo guhora birukanka bahinduranya ingo bakoramo kandi n’abakoresha nabo bajye baha agaciro abakozi bo mu rugo bamenye ko natwe tuba turi abantu nk’abandi. Nubwo njye nta bibazo nigeze mpura nabyo mu kazi hari abandi bagenzi banjye banganirira bakambwira ibibazo byabo ugasanga hari abamburwa amafaranga, abafite ba boss baba bashaka kubasambanya, n’ibindi bibazo bituma bakomeza guhinduranya ingo bakoramo”

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe