Yangiriye ineza ntazibagirwa ababyeyi bo bantereranye

Yanditswe: 29-05-2015

Umubyeyi ngiye kubabwira yangiriye neza arandera mu gihe ababyeyi bo bari bantereranye, nzira kuba naravutse batarabiteganije. Gusa ubu ndashima Imana ko yampaye umubyeyi nkuwo kandi ikananshoboza kubabarira n’ababyeyi banjye bantereranye.

Muri iyi nkuru hari ibyo ndibubabwire nabwiwe n’abandi kuko nari nkiri muto ariko hari n’ibyo nanjye ubwanjye nzi nabonye maze gukura.

Navutse mu 1992, mama ambyara atewe inda n’umusore( papa) wari umushoferi aramutererana ntiyamufasha kandi mama yarigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye bituma n’iwabo( kwa nyogokuru) nabo bamutesha umutwe kuko yari abakojeje isoni, agera aho aratoroka aragenda ansigana na nyogokuru mfite umwaka n’amaze abiri gusa.

Nyogokuru byaramugoye kunyakira akajya amfata nabi abanzi icyo gihe bambwira ko narwaragurikaga ndetse bagakeka ko nshobora kuba naravutse nanduye virusi itera SIDA cyangwa se nkaba ndwaye bwaki.

Igihe cyarageze nuko haza umubyeyi kuri jye nita nk’umumarayika aza gusura abantu twari duturanye bamubwira ukuntu mbayeho n’ukuntu nyogokuru ansiga akigira mu kabari nkirirwa ndira, uwo mubyeyi agira impuhwe asaba nyogokuru ko yamumpa akanyijyanira akandera akazangarura narakuze.

Akimara kunjyana ubwo Jenoside yahise itangira nyogokuru n’umuryango wo kwa mama barabica ndetse na mama nawe baramwica ariko ibyo byo nabimenye vuba aha kuko nakuze nzi ko uwo mubyeyi ariwe mama wanjye, kandi koko mufata nka mama kuko yakoze icyo umubyeyi wese ufite umutima wa kimuntu yakorera umwana we.
Nakuriye muri uwo muryango abana baho bakamfata nk’abavandimwe nanjye nkaba nziko ari abavandimwe banjye.

Ibyo ari byo byose wenda ntihari kubura umuntu ubimbwira ariko Jenoside irangiye twarimutse tuva mu Ruhengeri ubu ni muri Musanze tujya gutura I Kibungo ku buryo abantu baho batari batuzi ngo babe bamenya ko ntari umwana wo muri urwo rugo kandi n’abana baho nahaje umwe ari we wenyine wamaze kuvuka kandi nawe yari afite umwaka 1gusa ntiyari bubimenye.

Mu mwaka wa 2010 maze gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye nibwo mama ( uwo mubyeyi undera mwita mama) yanjyanye kuri Muhazi turatembera ariko nibaza ukuntu yanjyanye ngenyine sinakomeza kubyitaho kuko hari ubwo ajya atemberana umwana umwe igihe hari nk’igikorwa runaka yakoze akabikora nko kuduhemba.

Twaraganiriye bisanzwe ambaza uko niteguye kuzajya muri kaminuza, ambaza niba mfite inshuti, ,,,
Nyuma yaje kujya asuhuza umutima nkabona hari icyo ashaka kumbwira ariko yabuze aho agihera.

Yageza aho afata amateka yanjye amera nkaho ayashyira ku bandi bantu akambwira ko hari umugore w’inshuti ye ufite umwana arera ariko ko uwo mwana atazi ko ariwe mama we noneho antega umutego arambaza ngo biramutse ari nkajye umuntu akabimbwira nabyakira gute ?

Nahise numva umutima undiye ndikanga ariko nihagararaho kuko numvaga ko bitashoboka ko byambaho kuko rwose niba ari n’ibyo kubana cyane abantu bajya bambwira ko nsa na mama ( uwo mubyeyi undera).

Nihagazeho rero mubwira ko nabyakira nkamubaza neza aho ababyeyi banjye baba niba ahazi yaba atahazi kandi nkareka kubitaho umwanya kuko icyo yagombaga gukora yaba yaragikoze.Uwo munsi yarandetse arambwira ngo azanjyana gusura uwo mwana tumuganirize ngo arumva mfite ibitekerezo byiza byamufasha kwiyakira.

Hashize icyumweru kimwe ubwo amanota yari amaze no gusohoka ndi mu byishimo ko nabonye bourse yo kujya muri kaminuza, arambwira ngo arashaka ko tujya gusura wa mwana. Umutima warongeye uradiha nkumva nabuze amahoro ariko ndemera turagenda.
Twafashe imodoka turagenda mbona anjyanye mu Ruhengeri turagenda ajya mu rugo rw’umukecuru najyaga numva amuvuga ko ari mwenene wacu( uwo yari wa wundi yari yagiye gusura ubwo yasabaga nyogokuru kunyijyanira akandera) ariko ntarajyayo kumusura.

Twaricaye turaganira ndindira ko mbona wa mukobwa mama yambwiraga ndaheba. Najya mubaza akambwira ngo nihangane ntaraza. Yageze aho ansaba gusohoka ko hari ikintu ashaka kuvugana na mukecuru.

Bamaze kuvugana barampamagaye nuko mama ambwira amagambo menshi y’ukuntu namubereye umwana mwiza, mu bana bose yabyaye, agezaho arambwira ngo ibyo agiye kumbwira mbyihanganire ngo burya bwose siwe mama wanjye bwite.
Narahagurutse mvuza induru, mera nk’uwataye umutwe bakomeza kunyinginga ngeze aho ndatuza. Nishyiramo akanyabugabo bambwira uko byose byagenze ndetse banyereka n’abantu bo mu muryango wa mama basigaye.

Byarangoye kubyakira ariko ubu maze kubyakira kandi nubwo mama( uwo mubyeyi undera yapfakaye yakomeje kumfata nk’umwana nk’abandi bana bose barabizi kandi mbona ntacyo byabatwaye nubwo njya ntekereza ko wenda mama aramutse apfuye bazanyirukana kubera imitungo yabo ariko nanone nkumva ko nta kibazo kuko maze gukura ndi kwiga niyo bazabikora nazashaka ubuzima.

Ikindi kibazo mfite sinigeze menya irengero rya papa sinzi niba akiriho cyangwa se yarapfuye nabuze yewe nuwambwira uko yitwaga.
Usibye ibyo bibazo bibiri bijya bimbera ihurizo, nabyo ahanini sinjya mbyibazaho cyane ahubwo mbura icyo nazitura uwo mubyeyi wandeze akanyitangira akankorera buri cyose nk’umwana we ku buryo hari nubwo mbona hari bana be andutisha, Imana izamumpere umugisha nta kindi nabona cyo kumwitura.

Ibitekerezo byanyu

  • Uwo mubyeyi Imana izamuhe umugisha rwose. Yagize urukundo rumwe kristo yaturaze kandi mu bihe bikomeye Imana ijye ibimwibukiraho. Nanjye ndi umubyeyi ariko sinziko ubwo butwari nabugira. Zari inshingano kandi zo kubwira umwana uwo ariwe. Nabwo ni ubundi butwari butoroshye yagize kuko byari byoroshye kubireka uko biri cyane ko yari yarimutse ntawe uzabwira umwana ukuri.
    Mwana nawe uzakomeze kumubera umwana, umurutire barumunabawe bandi. Kandi uko byagenda kose uzabakunde uko ushoboye ujye uhora usabira uwo mubyeyi umugisha kandi usabire n’abandi babyeyi kugira urukundo nkurwo.
    Uko yanze kukubona ubabaye, nawe aho uzatura hose, uzabigenze utyo niwo murage w’urukundo yaguhaye kandi ni umurage usumba byose.
    Imana ibarinde.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe