Uburyo buhendutse bwagufasha kugira intoki zoroshye

Yanditswe: 27-05-2015

Abantu benshi baba bifuza kugira intoki zoroshye ugasanga bahendwa n’amavuta kandi nayo ntabibagezeho nkuko babyifuza. Byose byicwa no kutabimenya rero kuko uramutse ukoresheje uburyo tugiye kukubwira wagira intoki zoroshye nkuko ubyifuza kandi utanahenzwe.

Dore uko wabigenza :
Ibikoresho :

  • Ubuki bw’amazi( miel liquide)
  • Crème fraiche( ukareba neza ko irimo amagraise arenga 30% by’ibiyigize)
  • Amavuta ya elayo

Uko bikorwa :

  1. Fata igikoresho cyiza gifite isuku ushyiremo utuyiko 2 twa crème fraiche
  2. Ongeramo utuyiko 2 tw’amavuta ya elayo
  3. Shyiramo ikiyiko 1 cy’ubuki ukoroge cyane
  4. Siga ku ntoki ugenda umeze nkuko masaje ubikore mu minota 5 kuri buri kiganza
  5. Karaba n’amazi y’akazuyazi wihanagure n’igitambaro gisa neza
  6. Bikore rimwe ku munsi buri uko umaze gukaraba nyuma y’igihe gito intoki zawe zizaba zoroshye nk’iz’uruhinja
  7. Ubwo ni bumwe mu buryo buhendutse bwagufasha kugira intoki zoroshye.

Byakuwe kuri Afriquefemmes
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe