Ibintu 6 byakurinda guta umutwe mu myiteguro y’ubukwe

Yanditswe: 26-05-2015

Mu minsi yegereje ubukwe ndetse no ku munsi w’ubukwe nyiri’izina usanga abantu bamwe baba bataye umutwe, bafite umunaniro udasanzwe kandi baba bagomba kugaragara ko bishimiye ibyo birori nta munaniro ubagaragaraho. Mu rwego rwo kwirinda uwo mumaniro dore ibyo mwakurikiza :

Uzafatanye n’abandi : Hari abantu bumva ko ibintu byaba byiza ari uko bo babyikoreye ku giti cyabo ugasanga ibintu byose bashaka kubyijyamo. Mu gihe cyo kwitegura ubukwe n’igihe kiba gisaba ibintu byinshi ku buryo umuntu umwe atabijyamo wenyine ngo birangire.

Ntukishyiremo ko ibintu byose bigomba kugenda neza : Nta muntu wishimira ko ubukwe bwe bugenda nabi, ariko nanone iyo wishyiramo ko ibintu byose biri bugende neza ushobora guta umutwe ukitera umunaniro.

Ibuka ko ubukwe buzaba umunsi umwe kubaka urugo rwo rugahoraho : Hari abantu bapangira ubukwe ukagira ngo niho urugo ruzubakirwa. Yego ubukwe ni bwiza ariko iyo ubutayeho umwanya cyane udatekereza ejo hazaza h’urugo rwanyu bituma wumva ko udatekanye ugatangira guhangahika no ku munsi w’ubukwe kuko uzi neza ko utateganyirije ejo hazaza h’urugo rwanyu.

Mujye mufata umwanya muganire ku bindi : iyo ubukwe bwegereje usanga umusore n’inkumi ibiganiro byabo ari ubukwe gusa bigatuma bagwa mu mutego wo kutitekerezaho cyangwa se ngo batekereze ku rukundo rwabo, uko bazabaho bageze mu rugo n’ibindi bintu bibafasha gusubiza ubwenge mu buzima busanzwe birinda kubatwa n’umunaniro( stress ) w’ubukwe gusa.

Mufatanyiriza hamwe kwerekana imbogamizi muzahura nazo : ibi bizabafasha kumva ko mudafite inshingano zo gushimisha buri wese uzaza mu bukwe bwanyu ngo bitume muta umutwe mu kibishakira ibisubizo kandi mubona ko bigoye kubigeraho.

Mwita umwanya cyane ku bibi bizaba ku bukwe bwanyu : nubwo ari byiza gutekereza ku mbogamizi mukaniteganyiriza, si byiza ko aribyo mutaho umwanya gusa ngo mwumve ko wenda urugero imvura nigwa izabicira ubukwe, nimugira abashyistsi benshi mutazabasha kubakira n’ibindi. Uko byaba kose ubukwe buzataha nta gisibya.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha kwirinda guta umutwe no kugira umunaniro udasanzwe mu myiteguro y’ubukwe dore ko usanga bigira ingaruka no ku munsi w’ubukwe ndetse na nyuma yabwo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe