Ibintu 20 byagufasha kugira ubuzima buzira umuze

Yanditswe: 26-05-2015

Hari ibintu 20 ushobora gukora bikagufasha kugira ubuzima buzira umuze. Ibi tubigirwamo inama na hellofood. Ntibyapfa kukorohera kubikorera rimwe ariko uko ugenda ubikora gaho gahoro, bizagira uruhare mu gufasha umubiri wawe guhora umeze neza.

  1. • Ni byiza ko wajya unywa amazi akonje mu gitondo (ushobora kongeramo umutobe w’indimu tangawizi). Ibi bifasha umubiri mu igogora ndetse no guta ibinure.
  2. • Jya ugerageza gufata ifunguro nibura gatatu ku munsi ndetse no ku masaha ahoraho. Byaba byiza ufashe ifunguro rya mu gitondo saa yine z’amanywa.
  3. • Byaba byiza ugiye ufata utuntu tworoheje (snacks) mu gihe ushonje ukirinda kudufata uko ibishatse. Nanone, si ngombwa kudufata igihe wariye ibiryo bisanzwe.
  4. • Si byiza ko urya kugeza inda yuzuye. Jya urya ibiri mu rugero ku buryo wumva inzara ishize aho kurya byinshi ngo wuzuze igifu. Iyo wujuje igifu, bituma unanirwa cyane.
  5. • Ntukarye ibintu birimo calories nyinshi.
  6. • Gerageza ko ku ifunguro ryawe habonekaho ibiryo by’ubwoko butandukanye.
  7. • imbuto cyangwa imboga ntibikabure ku ifunguro rya buri munsi.
  8. • Nanone, ibi bigomba kuribwa ku buryo butandukanye. Rimwe na rimwe ukabikoramo salade, imitobe n’ibindi.
  9. • Bibiri bya gatatu by’ifunguro ryawe rya ku manywa na ninjoro byakagombye kuba byiganjemo imboga naho ikindi gice kikaba kirimo za protein.
  10. • Jya urya za snacks ziri kumwe na proteinzitabyibushya.
  11. • Ibijumba n’ibinyamisogwe ni byo wagakwiye gufata mu mafunguro ya saa sita na ninjoro. Gusa, ni byiza gufata ibiringaniye.
  12. • Biba byiza guhindura indyo kenshi kuko guhora ufata ibintu bimwe bikugiraho ingaruka. Ibi bikurinda kurwaragurika.
  13. • Ni byiza ko umenya ibigize ibiribwa bikorerwa cyane cyane mu nganda. Ibi bigufasha kumenya uburyo wabikoresha bikakugirira akamaro.
  14. • Simbuza ik’bintu bimwe nimigati, macaroni, umuceri ukoreshe ibinyameke by’umwimerere.
  15. • Irinde kurya ibiribwa bihinduye nk’ibitewe imiti cyangwa ibyakuriye muri laboratoire n’ibindi.
  16. • Irinde kurya kenshi ibintu byakorewe mu nganda kuko bishobora kugukururira indwara.
  17. • Jya uhekenya neza mu gihe uri kurya.
  18. • Jya urya witonze kandi wishimye ni biba ngombwa urire hamwe n’abandi.
  19. • Ushobora kuzajya unywa byibura litiro 1,5 y’amazi meza ku munsi. Ubishoboye wanarenzaho dore amazi ari meza ku mubiri.
  20. • Gerageza gukurikiza aya mabwiriza ariko ntubigire nk’ihame. Byose bigomba gukorwa mu rugero kugira ngo bibashe kugirira akamaro umubiri.
    Ibyo twavuze haruguru uramutse ubyitondeye byazatuma ugira ubuzima bwiza buzira umuze.

Byatanzwe na hellofood

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe