Zimwe mu ndwara zivurwa n’ibumba

Yanditswe: 26-05-2015

Tugiye kureba uburyo wakoresha ibumba ry’icyatsi mu kwivura indwara zitandukanye zaba iz’imbere mu mubiri cyangwa se iz’inyuma ku ruhu nkuko tubigezwaho na Anastasie Mukakayumba, impuguke mu mirire iboneye.

Twahisemo ibumba ry’icyatsi kuko ariryo ahanini rikunda gukoreshwa mu kuvura, nubwo andi moko atandukanye nk’umweru,umutuku,umukara n’iroza nayo ajya akoreshwa mu kwita ku ruhu, n’ahandi.

Ubundi ibumba ni ubutare bucukurwa mu butaka. Rishobora gucukurwa ahantu henshi hatandukanye ho mu bishanga no ku gasozi.

Ibumba ryo kunywa no kwisiga riba ritunganije ku buryo riba rimeze nk’ifu inoze neza.

Mu gusobanura ihuriro ry’umuntu n’ibumba Anasatasie yagize ati : “Ku bantu bemera irema bazi ko Imana yafashe umukugungu igahumekeramo umuntu akaba muzima . uburyo imyunyu ngugu ikenerwa ku muntu n’ubundi uyisanga mu butaka, bigaragara ko umuntu afitanye isano na bwa butaka.”

Anastasie yarongeye ati : “Kuba abantu batitabaza ibumba biratangaje kuko muri ubwo butaka harimo ubushobozi burusha ubwo dukura mu biribwa kuko hari ibyo ibiribwa biba bitabashije kuvana mu butaka kandi umubiri ubikennye.”

Dore zimwe mu ndwara zivurwa n’ibumba :

Indwara zisaba kurinywa

Impumuro mbi mu kanwa, igihe umuntu yarozwe , grippe, ibumba rukura imyanda mu mubiri umubiri wacu uba udafitiye ubushobozi bwo gusohora, umuriro, kuvura guhitwa, kurinda kanseri, rikiza constipation, ububabare bwo mu menyo, ibumba ryorohereza abarwayi ba asthma, ku ndwara z’igifu kigira aside nyinshi, umwijima uterwa na virus, ku mainfections atandukanye( iz’amaraso, amahumane mu nda bita mycose intestinale), kuvura amashamba ( kubyimba ku matama), abagira ibibazo byo muri pancreas, ku badamu batwite rifasha kubyara abana bameze neza kandi rikabafasha no kubyara neza.

Ibumba kandi rifasha abantu barwaye za amibe, abantu bagira imyuka mu mara( abantu bagira umwanya mu mara irimo ubusa kandi nta mwanya urimo ubusa uba ugomba kuboneka mu mara), kubura amaraso, ku mallergies atandukanye, uburwayi bw’impyiko, gutunganya imihango ibabaza, abafite udusebe mu gifu urarinywa ukanaryisiga ku gice igifu giherereyemo,kutabona ibitotsi, no gushaka kwihagarika buri mwanya aha naho urarinywa ukanarisiga kuri cy’iziba cy’inda.

Indwara zisaba kuryisiga inyuma ku ruhu

Ibumba ryisigwa n’abantu bafite ibibazo bya grande tyroide, ku badamu bafite ibibyimba byo muri matrice bitarafata intera ndende ariko ntibabikora mu gihe cy’imihango, bakabifatanya na regime yo kwirinda inyama, bakarya amasalade,..
Ku bafite imvune zoroheje, iyo igufa ritatanye n’irindi, mu gihe abantu barwaye kuva mu mazuru hari uburyo uryisiga bigahagarara, ku bantu bafite imitsi yipfundika, kuri kanseri y’ibere, ku bibyimba bituma ikibyimba gishya vuba kikameneka neza igihe wirinze kugikubaganya ugiturungunyura,..

Uko ibumba rikoreshwa :

Kurinywa : gufata ikiyiko cyuzuye ukakiraza mu mazi yuzuye litiro, ukayanywa ku munsi ukurikiyeho kandi udacugushije ngo uvange n’ibyafashe ku ndiba

Inyuma ku ruhu : ufata ibumba ukarivanga n’amazi rikamera nk’icyondo cyoroshye, ugasiga ahafite ikibazo ku buryo rigira umubyimba wa sentimetro 1 ku hantu uri bupfuke kandi ukirinda kurisiga ku ruhu rufite andi mavuta.

Icyitonderwa :

  • Ntabwo ushobora kunywa ibumba ufite indi miti yaba iy’igihe kirekire cyangwa se kigufi( imiti ya VIH/SIDA, igituntu, imiti yo kuboneza urubyaro,..
  • Ibumba ntiritekwa
  • Ibumba ntirishyirwa mu gikoresho cya plastike, isashe, icyuma n’ikindi kintu cyazana umugese. Ahubwo uribika mu kirahure, igikoresho gikoze mu ibumba, igicuma,..
  • Ibumba urinywa icyumweru kimwe ukirenza ikindi utarinywa ukazongera mu kindi mu rwego rwo kwirinda ingaruka ryagira ku mubiri.

Izo ni zimwe mu ndwara wakoreshaho ibumba mu kuzivura ariko ukibuka ko inshuro umuntu anywa ibumba cyangwa se aryisiga biterwa n’indwara ashaka kuvura bityo bikaba byiza mbere yo kurikoresha ubajije ubabisobanukiwe.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara Anastasie kuri 0788606046 no kuri 0788838753

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe