Umufasha wa Perezida Kenyatta ni muntu ki ?

Yanditswe: 23-05-2015

Margret Gakuo Kenyatta ni umufasha wa perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, perezida wa 4 wa Kenya warahiriye kuba perezida tariki ya 9 Mata 2013. Margret, ni umubyeyi ukundwa n’umuryango we ndetse akaba anakunzwe hanze y’umuryango, ku bw’umutima wicisha bugufi ndetse n’urugwiro agira.

Margret yahuye na Kenyatta mu 1985 ubwo yigaga ku ishuri ya Saint Andrews ryo muri Molo, bakaba barashakanye mu 1991.

Margaret na Kenyatta babyaranye abana 3 kuva ubwo bashakanaga mu mwaka w’1991. Abahungu babiri ba Margret na Kenyatta umwe yitwa Jaba undi akitwa Jomo naho umukobwa akitwa Ngina.

Margret ukundwa n’abantu batari bake kubera kwicisha bugufi kwe, hari abo usanga bavuga ko aceceka cyane, ariko ababaye nawe bo bakavuga ko bitari uguceceka k’ubugome cyangwa se umutima mubi ko ahubwo biba ari ubwitonzi busanzwe.

Nkuko inshuti ze za hafi z’ibitangaza, Margret Kenyatta usanga akunda kuba mu buzima bworoheje kuko wasangaga na mbere y’uko umugabo we aba perezida adaterwaga isoni no gusangira n’ inshuti ze icyayi ahantu horoheje, atitaye ku kuba yarashatswe n’umuhungu w’uwahaze ari perezida wa Kenya( umuhungu wa Jomo Kenyatta).

Ubwitonzi bwe no guca bugufi ntibivugwa n’inshuti ze za hafi gusa kuko n’umugabo we ariwe perezida Kenyatta ahamya ko umugore we Margret ari umugore w’icyitegererezo.

Perezida Kenyatta yagize ati : “ umufasha wanjye yahagarariye igihugu ndetse ahagarira n’urugo rwe. Nubwo gushinga urugo ari igitekerezo cyo guhindura ubuzima, iyo ugize umugore mwiza uzagufasha kugera ku ntego zawe, umufasha uzaba uri kumwe nawe mu bigeragezo mwagera mu gihe cyo kubyina muri mu byishimo mukaba muri kumwe, biba byiza kurushaho.”

Ubwo Kenyatta yatangaga ubuhamya ku mugore we yarongeye ati : “ urukundo rwose siko rugera ku gushinga urugo, ariko niba ushaka guhitamo uwo muzabana uzabanze urebe ko yujuje ibi byose”

Kuva aho Kenyatta abereye perezida , umufasha we yatangije ubukangurambaga bwo kugabanya impfu z’abana ibyo bikaba byaratumye umuryango w’ababibumbye umugira umuntu witwaye neza muri 2014( UN person of the year)

Uyu mugore umaze gusatira iza bukuru kuko amaze kugira imyaka 51 y’amavuko, benshi batangazwa n’uko agaragara mu maso nk’aho akiri muto kandi akuze, umusatsi we watangiye kuba umweru (imvi) ariko ku bwe akawurekera uko uri ntawushyiremo amavuta yo kuwuhindura.

Ubwiza bwe butangaje na nubu bukigarararira abamureba nubwo ageze mu zabukuru bwatumye ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyandikira hanze ya Afurika ndetse no muri Afurika bimushyira ku rutonde rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’ Afurika 10 bahiga abandi mu bwiza.

Usibye kuba akundwa n’abantu kubera umutima we mwiza ndetse n’ubwiza bw’inyuma, Margret akomeje gukangurira abagore b’abanyakenya kwirinda no gukumira impfu z’ababyeyi n’abana abinyujije mu bukangurambaga yise “ beyond zero campaign”

Byakuwe ku mbuga zitandukanye nka Wikipedia, softkenya.com