Isombe irimo ibibiringanya

Abantu batari bake bakunda guteka isombe mu mifupa ariko ushobora no kuba wahindura ukayiteka mu zindi mboga mu gihe wumva udashaka inyama cyangwa se utazirya.

Dore uko wategura isombe n’ibibirirnganya :

Ibikoresho :

  • Isombe umufungo 1
  • Ibibiringanya 2
  • Agace k’umufungo wa puwaro
  • Poivrons 2
  • Gout y’isombe
  • Tungurusumu nini udusate 4
  • Epinard umufungo 1
  • Amamesa ¼ ya litiro
  • Ibitunguru 2
  • Ibiyiko 2 bya pate y’ubunyobwa ( ubunyobwa buba bumeze nk’ubugari )

Uko bikorwa :

  1. Fata isombe, puwaro, tungurusumu, ibitunguru poivron na epinard ubisye
  2. Canira amazi menshi n’amara gushya uyagabanirize mu gikoresho kiri butume akomeza gushyuha
  3. Suka ya sombe mu mazi yasigaye uyirekere ku ziko mu gihe cy’isaha
  4. Isombe itangiye gushya ukate ibibiringanya utabihase kugira ngo bitaza gushya cyane ubishyire mu isombe ubireke iminota 10
  5. Sukamo amamesa ku bayakunda
  6. Koroga ubunyobwa bunoge neza ubusuke mu isombe bimare 30
  7. Shyiramo gout y’isombe n’umunyu wumve ko yahiye neza
  8. Uko utetse ugenda ureba ko amazi adakama ukongeramo kuri ya yandi ashyushye
  9. Iyi sombe iryoha ku muceri wumutse neza, umunyigi, no ku bugari

Gracieuse Uwadata