Uko wakora umuti ukiza gucibwamo (diarrhea)

Yanditswe: 28-04-2015

Gucibwamo ni indwara izahaza cyane ariko nanone ushobora kuyibonera umuti ku buryo bworoshye. Igihe wagize ibibazo byo kurwara gucibwamo, ukaba udafite uburyo bwo guhita ugera kwa muganga dore uko wakikorera ubutabazi bw’ibanze bushobra no kuba bwakuvura burundu :

Imwe mu miti yagufasha guhagarika gucibwamo :
Amazi arimo isukari, umunyu, indimu n’ironji

  • Ufata agace k’akayiko k’umunyu n’utuyiko 4 tw’isukari ukabishyira muri litiro 1 y’amazi meza
  • Ongeramo akayiko k’umutobe w’ironji na k’indimu
  • Ayo mazi urayanywa ku buryo umunsi ujya gushira wayamazemo

Potaje ya karoti :

  • Ronga karoti neza uzikate ubundi uzitogose
  • Zishyire muri mixeur uvangemo n’amazi wazitogoshesheje
  • Buri saha jya ufata byibura kimwe cya kane cy’agakombe cy’iyo potaje
  • Ibyo bigufasha kongera amazi mu mubiri kuko diarrhea iba yatumye utakazi amazi menshi.

Kunywa icyayi cy’umukara (black tea)
Kunywa icyayi cy’umukara kirimo isukari bifasha gutuma amara asubira gukora neza kuko imyivumbagatanyo yo mu mara ahanini ariyo itera kuba umuntu yarwara diarrhea cyangwa se akarwara constipation .

Ubwo ni bumwe mu buryo bworoshye bwagufasha guhangana na diarrhea ndetse n’ingaruka mbi iba yateye mu mubiri.

Gracieuse Uwadata