Amakosa wirinda gukora igihe ukaraba mu maso

Yanditswe: 27-04-2015

Hari amakosa amwe n’amwe usanga abantu bakunda gukora iyo bakaraba mu maso kandi bakibwira ko baba bigirira neza batazi ko bangiza uruhu rwabo. Lea wize ibijyanye no gutunganya uruhu rwo mu maso ( soin de visage) aratubwira amakosa wirinda gukora igihe ukaraba mu maso :

Irinde gukwirakwiza ibirungo wisize mu maso : igihe ugiye gukaraba mu maso kandi wisize ibirungo ku munwa no ku maso ni byiza ko ubanza kubikuraho ukwabyo kuko hari ubwo bikwirakwira mu maso bikaba byakwangiriza uruhu cyangwa se bikagutera allergies.

Irinde gukoresha intoki mu maso utabanje kuzikaraba : intoki zacu ziba zifite imyanda myinshi itagaragara ; iyo uhise uzikoza mu maso utabanje ngo uzisukure ya myanda ishobora kwangiza uruhu rwo mu maso cyangwa se ikakurya mu maso, ku munwa n’ahandi.

Irinde gukuba ibintu bikomeye mu maso : hari abantu bumva ko kwikuba na za gants zikomeye aribyo bizatuma mu maso haba neza kuko baba bumva ko izo gants arizo zikuraho imyanda yose, nyamara akenshi izo gants zikobora uruhu aho kurugira neza. Ni ngombwa rero ko niba uhisemo gukoresha gant woga mu maso wahitamo iyoroshye kuko uruhu rwo mu maso narwo rworoshye.

Irinde amazi ashyushye cyane : abantu bamwe bibwira ko amazi ashyushye atuma utwenge tw’umubiri dukanguka imyanda yose ikavamo ariko burya si byiza gukoresha amazi yotsa kuko nayo ubwayo agira ingaruka mbi ku mubiri. Ibyiza ni uko wajya woga amazi y’akazuyazi aho koga amazi ahyushye cyane.

Irinde kwihanaguza igitambaro gisa nabi : iyo wibwira ko woze mu maso neza ariko ukahahanaguza igitambaro cy’amazi gifite imyanda uba usa nkaho ntacyo wakoze kuko imyanda iba iri ku gitambaro cy’amazi kidasukuye iba iruta imyanda wari ufite mu maso.

Irinde koga impande y’izuru n’ahandi hantu kakunze kuza uduheri uko wiboneye : igihe ukaraba mu maso wibanda aho hantu ukahakuba buhoro buhoro kugira ngo utuntu tw’umweru tuba turi muri utwo duheri dushiremo.

Ibyo ni bimwe mu byo wakwirinda gukora igihe ukaraba mu maso kugirango uruhu rwawe utarwangiza kandi wari uzi ko urukorera isuku.

Gracieuse Uwadata