Lupita Nyong’o, umunyakenya ukunzwe muri filimi n’imideri ku isi

Yanditswe: 25-04-2015

Lupita Nyong’o ni umunyakenya uvanze n’umunyamexicain akaba ari umukinnyi wa filimi n’umuyobozi wa film n’umunyamideri ari umukobwa wirabura cyane ukunze gutangaza abantu kubera ubwiza bwe karemano.

Lupita yavukiye muri Mexico ariko akurira muri Kenya . Lupita yize kaminuza muri Amerika akaba ariho yakuye impamyabumenyi ya kaminuza mu gukora filimi ayikura muri kaminuza ya Hampshire.

Lupita yatangiye umwuga wa filimi ari umuyobozi wungirije muri filimi za Hollywood. Muri 2008, yakinnye muri filimi yitwa East River nyuma yaho agaruka muri Kenya akina muri filimi ya series yitwa Shuga. Muri 2009 yanditse filimi mbarankuru( documentary film) yitwa In My Genes.

Muri 2012 Lupita yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza( masters), muri kaminuza yigisha ibyo gukina filimi n’amateyatire ya muri Yale. Muri 213 yamenkanye cyane muri filimi yitwa 12 years as a Slave, iyi filimi ikaba yaramuhesheje igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore akaba ariwe mugore wa mbere ukomoka muri Kenya no muri Mexico wabashije guhabwa icyo gihembo bwa mbere.

Mu mwaka ushize wa 2014 Lupita yavuzwe ko ariwe mugore umugore wa mbere mwiza ku isi ibyi bibaba byaravuzwe n’ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Glamour, akaba ariwe mugore mwiza y’umwirabura ufite uruhu karemano rwirabura cyane akaba akunda no kuba afite umusatsi muke cyane wa naturel.

Lupita yavukiye mu muryango ukunda ibintu by’ubugeni kuko bakiri abana wasanganga bakina amateyatire mu rugo ndetse bagakunda no kubasohokana mu mazu ya sinema. Papa we yitwa Peter Anyang’ Nyongo naho nyina akitwa Dorothy. Papa wa Lupita yahoze ari ministiri w’ubuvuzi muri Kenya.

Muri 2013 Papa wa Lupita yatorewe kuba umusenateri muri Kenya naho mama we ayobora ihuriro nyafrika ryo kurwanya cancer, akaba afite n’ibindi bikorwa by’itumanaho ku giti cye.

Lupita ni umwana wa kabiri mu bana batandatu. Ubwo Lupita yavukaga papa we yari umwarimu muri kaminuza yigisha iby’imiyoborere muri Mexico ibyo bikaba byaratumye bamara muri Mexico imyaka 3 bakaza kugaruka muri Kenya mu 1983 Lupita akimara kuvuka ubwo papa we yari yagizwe umwarimu muri kaminuza ya Nairobi.

Ku myaka 16 ababyeyi ba Lupita bamwohereje muri Mexico kujya kwiga icyespanyoro ( Spanish) akaba yarakize mu mezi arindwi.

Lupita yize amashuri yisumbuye muri Kenya mu kigo cyitwa Rusinga International School akaba yarakundaga gukina amateyatire ku ishuri. Yakinnye bwa mbere ari umukinnyi woroheje mu gakino ka Oliver Twist.

Ku myaka 14 Lupita yakinnye by’umwuga ari Juliet muri filimi ya Romeo and Juliet yakorewe I Nairobi ikozwe n’ikompanyi yitwa Phoenix Players.

Lupita yakuye igitecyerezo cyo gukora ibya filimi ku buryo bwa kinyamwuga kuri filimi yitwa The Color Purple irimo abantu b’ibihangange nka Whoopi Goldberg na Oprah Winfrey

Muri 2014, mu birori by’abagore b’abirabura bo muri Hollywood, Lupita yavuze ukuntu yajya aterwa isoni n’uruhu rwe akiri muto nyuma yaje kubona undi mukobwa wirabura cyane wo muri Sudan y’Epfo w’umunyamideri witwa Alek Wek yarababye umustari ahita yumva ko no kuri we bishoboka.

Lupita yavuze kandi ko amaze kubona ubutumwa bw’abakobwa b’abirabura bakiri bato bamubwira ko yababereye ikitegererezo kuko nabo baterwaga ubwoba n’uruhu rwabo rwirabura cyane.

Lupita yavuze ko umwe muri abo bakobwa yamwandikiye agira ati : “ Nari ndi hafi yo kugura cream yo kwitukuza ariko mbonye ukuntu uri mwiza kandi ukunzwe kandi utaritukuje, mpita ndeka ibyo natekerezaga”

Lupita avuga indimi enye neza arizo igiswahili, icyongereza, iki luo, n’icyespanyoro.