Ibiribwa urya ugahita woza amenyo kuko biyahindura umuhondo

Yanditswe: 23-04-2015

Ubusanzwe koza amenyo nyuma yo kurya birinda indwara nyinshi z’amenyo n’izo mu kanwa. By’umwihariko hari ibiribwa n’ibinyobwa uba ugomba kurya ugahita woza amenyo mu rwego rwo kwirinda ko amenyo yahinduka umuhondo.

Dore bimwe muri ibyo biribwa :
Icyayi cy’umukara : icyayo cy’umukara ( black tea) kigira uruhare runini mu gutuma amenyo ahindura ibara akaba umuhondo. Igihe umaze kunywa icyayi cy’umukara byaba byiza uhise woza amenyo kugirango produits ziri mu cyayi zihindura amenyo zihite zivaho.

Uramutse utarabona uko woza amenyo umaze kunywa icyayi , wajya ukoresha icyayi cy’icyatsi ( green tea) kuko cyo nta ngaruka kigira ku menyo.
Ibinyobwa nka soda na cola : Muri soda no muri cola habamo acide bita citric na phosphoric bikuraho agace ko ku menyo gatuma aba umweru bita enamel

Ibiribwa birimo isukari : aha twavuga nk’amabombo, amabiscuits,…usibye kuba ibyo biribwa bigira isukari nyinshi akenshi bigira ingaruka mbi ku menyo bitewe n’igihe bimara mu kanwa isukari ikabona umwanya wo kubyara amabacteries yangiza amenyo harimo no kuyahindura umuhondo.

Divayi y’umutuku na divayi y’umweru : divayi y’umweru na divayi y’umutuku bigira uruhare mu guhindura amenyo umuhondo bitewe na polyphonols na tannins zibamo zituma amenyo atakaza umwimerere wayo agahinduka umuhondo.

Ibirungo by’amafu : amafu akoreshwa nk’ibirungo nayo burya si meza ku menyo. Igihe utabonye uko woza amenyo umaze kurya ibiryo birimo ibirungo by’amafu byaba byiza uhise urya salade y’imboga mbisi kuko irwanya indwara zifata amenyo zinyuze mu biribwa byasigaye ku menyo.

Ibindi birungo bitegurwa ku meza : aha twavuga nka za ketch ups, soya sauce, vinaigre balsamique, … ibi nabyo ni bibi ku menyo

Imitobe ikoze mu mbuto : imitobe ikoze mu mbuto itariyo abantu bikorera hari ubwo iba irimo ibindi bintu bihindura ibara ugasanga iyo bigumye mu kanwa umwanya munini bigira ingaruka mbi ku menyo.

Byaba byiza kujya ukoresha umutobe wikoreye kuko wo nta ngaruka ugira ku menyo.
Igihe uwafashe ku biribwa twavuze haruguru ushobora koza amenyo cyangwa se ukiyunyuguza n’amazi mu kanwa kugirango bitazatera amenyo kuba umuhondo
Byakuwe kuri healthambition.com

Gracieuse Uwadata