Umutobe wa watermelon urimo ubuki
Yanditswe: 08-04-2015
Umutobe wa watermelon ni umutobe mwiza ku buzima bw’abana ndetse n’ubw’abantu bakuru. Watermelon n I urubuti rumeze nk’igihaza rukunze kuba rutukura mo imbere, ubsanzwe rukaba ruzwiho kuba rugira amazi menshi ku buryo gukoramo umutobe bidasaba kongeramo andi mazi.
Dore uko wakora umutobe muri watermelon :
Ibikoresho :
- Urubuto 1 rwa watermelon rukiri rushya
- Ibiyiko 2 by’ubuki bwiza
- Indimu 1 ikiri nshya
Uko bikorwa :
- Ronga watermelon uyisaturemo kabiri
- Koresha icyuma ukuremo iby’imbere bihiye cyangwa se uhihate kugeza utungutse ahahiye
- Ibyo wakoyemo imbere bishyire mu gikoresho cyiza ubishyire muri frigo bimaremo amasaha abiri
- Bikamuremo umutobe ukoresheje mixeur
- Vangamo umutobe w’indimu n’ubuki
- Iyo indimu ibayemo nyinshi wongeramo ubuki ugakoraga cyane bikivanga.
Gracieuse Uwadata