Umutobe wa watermelon urimo ubuki

Yanditswe: 08-04-2015

Umutobe wa watermelon ni umutobe mwiza ku buzima bw’abana ndetse n’ubw’abantu bakuru. Watermelon n I urubuti rumeze nk’igihaza rukunze kuba rutukura mo imbere, ubsanzwe rukaba ruzwiho kuba rugira amazi menshi ku buryo gukoramo umutobe bidasaba kongeramo andi mazi.

Dore uko wakora umutobe muri watermelon :
Ibikoresho :

  • Urubuto 1 rwa watermelon rukiri rushya
  • Ibiyiko 2 by’ubuki bwiza
  • Indimu 1 ikiri nshya

Uko bikorwa :

  1. Ronga watermelon uyisaturemo kabiri
  2. Koresha icyuma ukuremo iby’imbere bihiye cyangwa se uhihate kugeza utungutse ahahiye
  3. Ibyo wakoyemo imbere bishyire mu gikoresho cyiza ubishyire muri frigo bimaremo amasaha abiri
  4. Bikamuremo umutobe ukoresheje mixeur
  5. Vangamo umutobe w’indimu n’ubuki
  6. Iyo indimu ibayemo nyinshi wongeramo ubuki ugakoraga cyane bikivanga.

Gracieuse Uwadata