Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Imboga zitekesheje amata

Imboga zitekesheje amata

Yanditswe kuwa 22-04-2018 Saa 20 : 07

Imboga zirimo amata zigira umwihariko wo kuryoha no guhumura neza. Ku bakunda guteka imboga rero ushobora kujya unyuzamo ugateka n’imboga zirimo amata ukumva uburyo nazo ziryoha.

Dore uko wategura imboga zirimo amata :
Ibikoresho :

  • Karoti 3
  • Puwaro 2
  • Inyanya garama 250
  • Poivron 1
  • Ibitunguru 2
  • Beurre garama 30
  • Amata cl 15
  • Tungurusumu agace 1
  • Ibiyiko 2 by’ikirungo by’ifu
  • Persil

Uko bikorwa

  1. Ronga imboga zose uzikate
  2. Yengesha beurre mu isafuriya iri ku ziko
  3. Shyiramo tungurusumu ziseye n’igitunguru bimaremo iminota 2
  4. Sukamap ikirungo cy’ifu n’amata
  5. Shyiramo inyanya zirapye upfundikire bimare iminota 40 ku muriro muke

Gracieuse Uwadata