Umunyigi wa Kinyarwanda

Ibitoki bikozemo umunyigi bikunze kuboneka mu ndyo zikomoka i Bugande. Gusa, hari n’uburyo abanyarwanda bari basanzwe batekamo umunyigi wa Kinyarwanda, ubwo buryo bundi bw’i Bugande butaraza.

Dore uko umunyigi wa Kinyarwanda utegurwa :
Ibikoresho :

  • Ibitoki bihase ibiro 2
  • Amazi
  • Umunyu

Uko bikorwa :

  1. Togosa ibitoki mu isafuriya upfundikire kugira ngo bitazana ibara ry’umukara
  2. Shyiramo umunyu ubireke bishye neza
  3. Bivange ukoresheje umwuko/umudaho wo mu giti
  4. Vanga cyane binoge neza
  5. Biryoha ku isosi y’inyama ariko bikaba akarusho ku isosi y’ubunyobwa

Gracieuse Uwadata