Umunyigi wa Kinyarwanda
Ibitoki bikozemo umunyigi bikunze kuboneka mu ndyo zikomoka i Bugande. Gusa, hari n’uburyo abanyarwanda bari basanzwe batekamo umunyigi wa Kinyarwanda, ubwo buryo bundi bw’i Bugande butaraza.
Dore uko umunyigi wa Kinyarwanda utegurwa :
Ibikoresho :
- Ibitoki bihase ibiro 2
- Amazi
- Umunyu
Uko bikorwa :
- Togosa ibitoki mu isafuriya upfundikire kugira ngo bitazana ibara ry’umukara
- Shyiramo umunyu ubireke bishye neza
- Bivange ukoresheje umwuko/umudaho wo mu giti
- Vanga cyane binoge neza
- Biryoha ku isosi y’inyama ariko bikaba akarusho ku isosi y’ubunyobwa
Gracieuse Uwadata