Kwita ku bisuko

Yanditswe: 15-05-2014

Ibisuko bikoresheje meshi (mèches) bisa neza ariko kandi bisaba kwitabwaho cyane cyane ko hari abasukura bagasanga imisatsi yabo yacitse.

Hari ibyo wakora rero kugirango ibisuko byawe bimere neza kandi ntibyangize n’imisatsi yawe.

Mbere yo gusuka

Koga mu mutwe na shampoo mbere yo gusuka byaba byiza kogamo k’umunsi utandukanye n’ uwo uri bwisukisheho.

Gushyiramo vitamines

Guhitamo abagusuka babikora neza : kwirinda abakurura umusatsi cyane kuko biwuviramo gucika, cyane cyane ku mpande. Ikindi bishobora kugutera kubabara umutwe no kutabasha kuryama, mu gihe bagusutse neza ubasha kuzamura ibitsike ndetse no guseka nta kibazo.

Umaze gusuka

gusigamo sprays cyangwa amavuta arinda uruhu kumagara ayo mavuta azagabanya imvuvu, kumirana mu mutwe ndetse no kuribwa ngo ushake gushimamo.

komeza usigemo izo spray zirinda umwera cyane cyane mu cyumweru cya mbere nyuma yo gusuka.

Ni byiza gusigamo ayo mavuta mu gitondo kuko nijoro ashirira mu buriri.

kuryamana akantu mu mutwe karinda umusatsi

Kumasa (masser) uruhu rwo mu mutwe wawe kugira ngo amaraso atembere neza

oga mu bisuko mu cyumweru cya kabiri umaze gusuka. Nyuma ya shampoo ushyiremo amavuta,

wirinde kumara igihe kingana n’ukwezi utamesa mu mutwe. Ivumbi, icyuya n’amavuta bishobora gutuma meshe zawe zisa nabi zikanahumura nabi.

mu gihe umesamo ntuzikubemo cyane ahubwo ukoreshe agatambaro(serviette) hanyuma uzihanagure, ushobora gukoresha seche cheveux(dryer)

wirinde gusigamo amavuta ya pommade akomeye nkayo mu bwoko bwa za vaseline.

Nukurikiza izo nama ibisuko byawe bizaba byiza kandi n’imisatsi yawe ikure neza.

Ibyo twifashishije byavuye:msdtissages.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe