Ibintu 6 abarimu bakenera ku babyeyi b’abana bigisha

Yanditswe: 30-03-2015

Abarimu bagira uruhare runini mu burere bw’abana ariko ntitwavuga ko babyifashamo bonyine kuko n’ababyeyi nabo baba bafite uruhare rwabo mu gutuma abarimu boroherwa n’akazi bakora ko kwigisha no kurera.

Mukarugwiza Annonciatha ni umubyeyi twaganiriye umaze imyaka isaga cumi n’ibiri akora umwuga w’ubwarimu, yatubwiye ibintu abarimu baba bifuza ku babyeyi kugirango nabo babashe gukora neza inshingano yabo :

Gufasha abana gusubira mu masomo bageze mu rugo : Mukarugwiza avuga ko mu myaka irenga icumi amaze akora akazi k’ubwarimu ko usanga ahanini hari ababyeyi batajya bafasha abana gusubira mu masomo ku buryo hari n’umwana utahana umukoro akarinda awugarura udakoze kandi yaramaze iwabo week end yose ari kumwe n’ababyeyi.
Mukarugwiza yagize ati : “ kuba ababyeyi bafasha abana gusubira mu masomo no gukora imyitozo ijyanye no kwiga nko gusoma n’ibindi birabafasha kandi bigatuma n’umwana yumva akunze ibyo kwiga kuko abona ababyeyi be baba bamushyikiye”

Gusa Mukarugwiza avuga ko kwereka abana uko bakora umukoro bitandukanye no kubakorera mu mwanya. “ umukoro w’umwana ni uwe ku giti cye si uw’umubyeyi cyangwa se umwarimu umufasha gusubira mu masono iyo ageze mu rugo”

Kumenyana n’abarimu : kumenyana n’umwarimu w’umwana wawe nabyo biri mu bimufasha mu myigire ye cyane cyane ko we aba azi ukuri ku buryo yitwara mu ishuri namwe mukabihuza n’uko yitwara mu rugo.
Mukarugwiza yagize ati : “ Burya abana bagirira icyizere abarimu ku buryo burengeje urugero, mu minsi ishize hari umwana waje mu ishuri akanga kuvuga nta kibazo kindi afite akisaraza neza ijwi akarimira.

Yabimaranye nk’ukwezi iwabo baramuvuza basanga nta kibazo afite ngeze aho ndamuganiriza nsanga yarababajwe nuko bajya gutora murumuna we ku ishuri ariko we bakamubwira ngo aze kwitahana ngo ni mukuru bituma yisaraza kuko yumvaga ko aribugume mu rugo. Ubwo urumva ko iyo ntaza gufatanya n’ababyeyi be tutari bupfe tumenye ikibazo cye”.

Kwita ku isuku y’umwana : uyu mwarimukazi avuga ko muri minsi basigaye bahura n’imbogamizi zo kwigisha abana bafite isuku nke kuko usanga ababyeyi barahariye isuku y’abana abakozi.
Mukarugwiza ati : ‘ Ibyo byo birarenze usanga umwana afite ishati itagira igipesu na kimwe kandi wareba iwabo ukabona ni abasirimu batabuze amafaranga yo kugura indi cyangwa se ngo badodeshe iyo asanganywe. Ikibazo ni uko ababyeyi basigaye barigize ntibindeba, byose bigaharirwa abakozi’.

Kutanegura abarimu imbere y’umwana : ushobora kuba warabonye ikosa ku mwarimu ariko si byiza guhita urivugira imbere y’umwana. Ushobora kuza ukabibwira umwarimu akaba yakwikosora cyangwa se wabona ko birengeje urugero ugahindurira umwana ishuri.

Gukurikirana umwana no mu gihe yiga mu mashuri yisumbuye : Mukarugwiza avuga ko ahanini usanga ababyeyi bakurikirana abana bakiri bato bamara gukura bakabareka. Byaba byiza rero ukomeje gukurikirana umwana igihe cyose akiga yaba yiga mu mashuri y’inshuke, abanza na yisumbuye kuko aho hose aba agikeneye uruhare rw’umubyeyi.

Kudashyikira umwana mu makosa : usanga ababyeyi bamwe bumva abana babo ibyo bababwiye byose ku barimu ugasanga buri gihe umubyeyi yumva ko umwarimu ariwe ufite amakosa.

Ibi ni bimwe mu byo ababyeyi bifuzwaho n’abarimu kuko umwarimu atagera ku ntego ye yo kwigisha umwana agatsinda, aramutse atabifashijwemo n’umubyeyi.

Gracieuse Uwadata