Ibiranga izina ry’umuntu n’igihe wemererwa kurihindura

Yanditswe: 30-03-2015

Ibigize izina : Izina rigizwe n’izina bwite b’izina ry’ingereka. Izina ry’ingereka rishobora kuba izna ry’idini iry’umuryango cyangwa se yombi. Uru rutonde rw’amazina rugomba gukurikiza mu nyandiko z’ubutegetsi bitaba ibyo inyandiko zigateshwa agaciro.

Igihamya izina ry’umuntu : Izina ry’umuntu ni iryanditse mu nyandiko ye y’ivuka
Uburenganzira bwo kugira izina : umwana wese afite uburenganzira bwo kugira izina. Ababyeyi cyangwa abamufiteho ububasha bwa kibyeyi bafite inshingano zo kumuhitiramo izina bashaka

Amazina abujijwe : Umwana ntashobora kwitwa amazina yose ya se, aya nyina cyangwa ay’abo bavukana.Izina ntirishobora gusesereza imigenzo myiza cyangwa ubunyangamugayo by’abantu. Iyo bimeze bityo, umwanditsi w’irangamimerere agira inama uwamenyesheje ivuka guhitamo irindi zina.

Icyakora iyo bananiwe kumvikana, umwanditsi w’irangamimerere yandika izina abwiwe, nyir’ukurihabwa akaba yazasaba ko rihindurwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Kwitwa izina ry’uwo mwashyingiranywe
Ishyingirwa cyangwa amasezerano y’abanyamadini ntibihindura izina ry’umuntu.
Icyakora ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, umwe mu bashyingiranywe afite uburenganzira bwo kwitwa izina ry’uwo bashyingiranywe ariko bigomba gukorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Gukoresha izina ry’amasezerano y’idini nabyo biremewe iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.

Gusaba guhindura izina bikorwa na nyir’izina ku mpamvu zikurikira :
• Iyo izina ritesha agaciro nyiraryo ;
• Iyo izina ari irigenurano ;
• Iyo izina risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu ;
• Iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo.

Ingaruka zo guhindura izina :
Uguhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka

Inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya.
Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba ko izo nyandiko
zandukurwaho izina rishya

Uko niko itegeko rigenga izina n’ibijyanye naryo byose riteganya uburyo bwo kugira izina runaka, igihe ushobora kwitwa iry’uwo mwashakanye ndetse n’igihe wemererewe guhindura izina.

Byanditswe hifashishijwe itegeko rigenga abantu n’umuryango