Uko imikino ya shampiyona y’abagore yagenze ku munsi wa 11

Yanditswe: 30-03-2015

Nkuko bisanzwe buri weekend haba haragiye haba imikino myinshi itandukanye, by’umwihariko tukaba tugiye kubagezaho uko imikino iba yahuje abari n’abategarugori yagenze, dore ko hano mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko hakinwa imikino ya shampiyona y’abagore.

Bidatunguranye rero buri weekend isiga agashya nkuko ku munsi wa 10 washampiyona twari twabonye ko ikipe zanyagiranye imvura y’ibitego aho As Kigali yariyatsinze ibitego 7 ku busa, n’iyi weekend rero yaranzwe n’akandi gashya kadasanzwe kaboneka kenshi mu mupira w’amaguru aho ikipe yitwa INYEMERA yabashije kwandagaza iyitwa ACADEMIC GIRLS ikayinyagira ibitego16 byose kuri 1 gusa.

Dore uko imikino yose yagenze muri rusange :

  • AS Kigali 4-1 Atletico Huye
  • Bugesera 0-3 Les Lionnes
  • Freedom de Gakenke 3-1 Rambura
  • Academic Girls 1-16 Inyemera
  • Nyagatare 0-0 Kamonyi
  • Golden Generation 1-1 Youvia

Tukaba twasoza tubashishikariza kujya mukurikirana iyi mikino doreko iba irimo udushya twinshi dutandukanye ndetse tugakomeza no gutera ingabo mubitugu ababakinnyi ,ndetse no kureba intambwe yaba iri guterwa mu mupira w’amaguru mu bagore.

Byakuwe kurubuga rwa ferwafa : ferwafa.com