Uko wakwikorera ice cream y’inkeri
Yanditswe: 28-03-2015
Ice cream ni dessert ikundwa n’abana ariko hari n’abantu bakuru bayikunda , ariko usanga abantu benshi bazigura mu maguriro aho kuba wazikorera mu rugo kandi anbyo bishoboka. Ku bakunda ice cream rero, n’abafite abana bazikunda fore uburyo bzajya babategurira ice cream y’inkeri :
Ibikoresho :
- Inkeri garama 400
- Ibikombe bibiri bya crème ( heavy cream)
- 2/3 by’ikikombe cy’isukari
- Igikombe cy’amata
Uko bikorwa ;
- Fata inkeri uzikatemo udusate duto ubundi ufate kimwe cya kabiri cyazo uzishyire muri mixeur
- Vanga crème, isukari n’amata ubushyire ku ziko kugeza isukar iyengeyemo neza
- Bikure ku muriro uvange na rwa ruvange rw’inkeri ziseye y’inkeri ubushyire muri frigo bibanze bifate ubukonje
- Fata inkeri zasigaye uzikatemo duto cyane ushyire muri urwo ruvange mbere yo kubishyira mu gikoresho gikora ice cream
- Ice cream imaze gutungana yishyire muri bwa bukombe bwa bugenewe iba irimo ubundi uyishyire muri frigo imare amasaha abiri mbere yo kuyikoresha
Gracieuse Uwadata