Uko wakwikorera ice cream y’inkeri

Yanditswe: 28-03-2015

Ice cream ni dessert ikundwa n’abana ariko hari n’abantu bakuru bayikunda , ariko usanga abantu benshi bazigura mu maguriro aho kuba wazikorera mu rugo kandi anbyo bishoboka. Ku bakunda ice cream rero, n’abafite abana bazikunda fore uburyo bzajya babategurira ice cream y’inkeri :

Ibikoresho :

  • Inkeri garama 400
  • Ibikombe bibiri bya crème ( heavy cream)
  • 2/3 by’ikikombe cy’isukari
  • Igikombe cy’amata

Uko bikorwa ;

  1. Fata inkeri uzikatemo udusate duto ubundi ufate kimwe cya kabiri cyazo uzishyire muri mixeur
  2. Vanga crème, isukari n’amata ubushyire ku ziko kugeza isukar iyengeyemo neza
  3. Bikure ku muriro uvange na rwa ruvange rw’inkeri ziseye y’inkeri ubushyire muri frigo bibanze bifate ubukonje
  4. Fata inkeri zasigaye uzikatemo duto cyane ushyire muri urwo ruvange mbere yo kubishyira mu gikoresho gikora ice cream
  5. Ice cream imaze gutungana yishyire muri bwa bukombe bwa bugenewe iba irimo ubundi uyishyire muri frigo imare amasaha abiri mbere yo kuyikoresha

Gracieuse Uwadata