Ibyo wamenya ku ndwara y’ibibyimba byo mu nda n’uko wabyirinda

Yanditswe: 25-03-2015

Ibibyimba byo mu nda ni indwara ikunze gufata muri nyababyeyi . Iyi ndwara yitwa fibroid cyangwa myome ikaba ikunze gufata abagore ishobora guterwa na karande zo mu muryango cyangwa se ikibazo mu misemburo (ormone) estrogene na progesterone . Kenshi iyi ndwara ikunze kwitiranwa na kanseri y’inkondo y’umura ariko ntabwo ariyo. Dore bimwe mu bimenyetso by’yo ndwara kwisuzumisha niba udafite iyi ndwara :

• Kuva amaraso menshi mu gihe wagiye mu mihango
• Kwiyongera kw’iminsi y’imihango ; iminsi igera ndetse ishobora no kurenga 7 mu kwezi kw’imihango
• Kuribwa mu gitsina
• Gushaka kwihagarika kenshi
• Kunanirwa kwihagarika
• Kunanirwa kwituma
• Kuribwa n’umugongo cyangwa ibirenge

Rimwe na rimwe, ibi bibyimba bishobora gutera kuribwa igihe bitangiye kunyunyuza amaraso. Iyo bitabonye ibi bitunga bitangira gupfa. Ariko bimwe mu bisigisigi biba byarasigaye, bishobora gutera ububabare ndetse bikaba byanavamo kurwara umutwe. Naho ku bibyimba biri mu nda ibyara, bifunga inzira y’amaraso bityo ububabare bugakomeza kwiyongera. Aho biherereye ndetse n’ubwinshi bw’ibibyimba bishobora kukubera ikimenyetso cy’iyi ndwara.

Dore bumwe mu bwoko bw’ibi bibyimba :

Submucosal fibroids : ibi bibyimba bifata ahagana imbere mu nda ibyara. Ibi nibyo bikunze gutera kuva cyane mu gihe cy’imihango. Ibi biri mu bishobora gutuma umuntu atabyara.

Subserosal fibroids : ibi byo bikunze gufata aho inda ibyara itangirira ndetse no ku ruhago. Ibi bitera ibibazo bijyana no kwihagarika. Hari igihe kandi bishobora gufata ahagana inyuma mu nda ibyara bikaba byagutera kuribwa mu mugongo.

Intramural fibroids : bino bikunze gufata ahagana ku ruhu rugize inda ibyara. Ingaruka zikunze kugaragara kenshi ni ukuribwa ku buryo bukabije ndetse no kugira ibihe by’uburumbuke bitarangira kandi bigoye. Ikindi nanone ni uko inda ibyara ishobora kwiyongera.

Ihutire kujya kureba muganga mu gihe ufite ibi bimenyetso :
• Mu gihe wumva ufite ububabare bukabije kandi budashira
• Kuva bidashira mugihe cy’uburumbuke
• Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
• Kwiyongera kw’inda ibyara ndetse n’ikiziba cy’inda
• Kunanirwa kwihagarika

Hari ariko n’ababa babifite ariko atari binini cyane ndetse batababara kwifata neza nabyo byatuma bidakura cyane. dore bimwe mu byagufasha byafasha kandi no kubyirinda :

  • Kwirinda kubyibuha cyane,
  • kugabanya cyangwa kureka ibiryo by’ifarini ( imigati ama gato, ama biscuit, za makaroni (pasta) n’ibindi.
  • kwirinda kurya cyane ibiryo bikorewe mu nganda
  • Gukoresha amasabune akoze mu bikoresho karemano
  • Niba ukoresha imiti ifite imisemburo mu rwego rwo kwirinda gusama, jya wisuzumisha kenshi.

byakusanijwe na Agasaro.com