Ahabanza » Gutaka » Ubusitani » Uko wakora ubwinjiriro bw’ubusitani

Uko wakora ubwinjiriro bw’ubusitani

Yanditswe kuwa 20-03-2015 Saa 16 : 39

Ubusitani ni ahantu ha ngombwa mu mazu dore ko ituma mu rugo haba akayaga, agacucu, ndetse n’ahantu abantu bashobora kwicara bakaruhukira. Iyo ubusitani bukoze neza rero biba bisa neza ariko ushobora no kongeraho akarusho ko gutegura inzira abantu banyuramo bajya mu busitani.

Akenshi inzira ijya mu busitani ikunze kuba ikozwe n’amabuye yo hasi cyangwa se itanakoze byihariye. Kuri iyi photo haragaragara uburyo wategura aho abajya mu busitani binjirira.

Nkuko bigaragara kuri iyi photo ahantu abantu binjirira bajya mu busitani hari utwuma tw ;umweru tujya kumera nk’umuryango. tukaba twereka inzira yo kwinjirira mu busitani ndetse hakanatanfukanya ubusitani n’ahandi hasigaye. By’umwihariko kandi utu wuma twongera ubwiza mu busitani. Ushobora kandi gutera uturabo turandaranda hafi y’utu twuma tukazakura dutaka ubwo bwinjiriro.

Iyi nzira yinjira mu busitani yakozwe na Bissa umutatsi w’umwuga.