Ibyo kwitondera mbere yo gukoresha umukozi wo mu rugo mufite icyo mupfana

Yanditswe: 18-03-2015

Gukoresha umukozi wo mu rugo mufite icyo mupfana n’ibyo kubanza gutekerezaho neza mbere yo kuba wamuzana mu rugo, kuko biramutse bidatecyerejweho neza bishobora kukugiraho ingaruka mbi ndetse bikaba byanakurura amakimbirane hagati yawe n’umuryango umukozi akomokamo.

Igihe wazanye umukozi wo mu rugo mufite icyo mupfana akaba ataje kuba mu rugo mu rwego rwo kuhaba nk’umunyamuryango, aje gukora akazi ko mu rugo, bishobora kubakururira ubwumvikane buke kuko hari ubwo umukozi aba yumva ko ahaba nka mwene wanyu kurusha kuba yiyumva nk’umukozi wo mu rugo.

Germaine Nyinawumuntu ni umugore wigeze gukoresha umukozi wo mu rugo bafite icyo bapfana yatubwiye ingaruka mbi yahuriyemo nazo.

Germaine ati : Nazanye umukozi ufite icyo apfana n’umugabo mbyita imikino ariko byambijije icyuya ku buryo yagiye kuhava asize anteranije n’umugabo ndetse n’umuryango w’umugabo wose

Germaine yarongeye ati : uwo mukobwa naramwubahaga nkuko nubaha abandi bakozi bose ariko we ukabona atabyumva agashaka kuntegeka, ndetse rimwe na rimwe nkumva amagambo mu baturanyi agenda ababwira ngo mufata nk’umukozi kandi ari mushiki w’umugabo wanjye, nyamara ntiyari mushiki we kuko bagiraga icyo bapfana mu miryango ya kure. Yaransebeje agenda abwira abo mu muryango w’umugabo wanjye ngo namufashe nabi, ku buryo banyishyizemo ngo ndi umugore mubi

Usibye kuba umukozi ashaka kwigenga cyane mu gihe akora mu rugo bafite icyo bapfana, hari n’abakoresha bumva ko iyo umukozi ari uwo mu muryango wabo bamuha icyizere kirenze bikaba byatuma yirara. Nubwo bitavuze ko umukozi wo mu rugo atagomba gufatwa nabi, iyo witwaje ko mufite icyo mupfana ntumube hafi nk’umukoresha biba bibi.

Frida ni umwana w’umukobwa ukora akazi ko mu rugo avuga ko yigeze gukora kwa mukuru we wo kwa nyina wabo akajya amusigira impfunguzo za stock akaba ariwe uha ibyo guteka umukozi watekaga kuko we yareraga umwana nyuma baza kujya bagavura bafatanije n’uwo watekaga.

Frida yagize ati ; ‘ Naramugavuraga nyine kuko yari umukire kugirango nanjye nisagurire. Icyambabaje nuko yadufashe akatwirukana twese kandi ariwe wari waranyihereye imfunguzo. Ubwo se yumvaga nabuzwa n’iki kumugavura ko yampembaga udafaranga duke !’

Gusa si buri gihe gukoresha umukozi mufite icyo mupfana biba bibi kuko hari abo usanga babanye neza. Irihose Josiane ni umukobwa w’inkumi w’imyaka 26 amaze imyaka 8 akorera urugo bafite icyo bapfana none ubu bagiye no kumukoreshereza ubukwe kuko muri iyo myaka yose babanye neza.

Josiane ati : Ntacyo nashinja ruriya rugo mu myaka 8 yose mpamaze, abana baho barankunda baziko ndi tante wabo kandi nahabaye nkora nk’umukozi wo mu rugo, nkakora imirimo nshinzwe nabo bakampemba neza, none bagiye no kunshyingira ejo bundi ku kwa gatanu.

Nubwo tutavuga ko gukoresha umukozi mufite icyo mupfana buri gihe bigenda nabi, nanone bisaba ubushishozi kuko nkuko twabibonye haruguru kugira icyo mupfana byonyine bidahagije kugira ngo abe umukozi mwiza cyangwa mubi.

Gracieuse Uwadata