Elizabeth watangije Ishuri rikuru rya mbere ry’abagore gusa mu Rwanda

Yanditswe: 13-03-2015

Elizabeth Dearborn Hughes ni umukobwa w’umunyamerikakazi ufite imyaka 28 akaba yarashinze ishuri rikuru rya mbere ryigisha abagore mu Rwanda. Iri shuri ryitwa Akilah Institute rikaba riherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Ubwo yarangizaga kwiga muri kaminuza ya Vanderbilt muri 2006, yaje mu Rwanda nta kazi ndetse nta n’incuti. Gusa yumvaga ko icyari kimuzanye kwari ugufasha. Uyu mukobwa yaje kubona ko abagore bageragezaga gufasha imiryango yabo ariko bakabura ubumenyi buhagije.

Mu myaka ibiri yamaze ari umukorerabushake ufasha abana baba mu muhanda, avuga ko yagiye ahura n’abagore bakiri bato barokotse Jenoside. Elizabeth aganiriye nabo, yasanze barahuraga n’inzitizi mu gutunga imiryango yabo zirimo no kutiga.

Muri 2008, nibwo Elizabeth yagize igitekerezo cyo gushinga ishuri rikuru -rikaba ari naryo ryonyine – ryigisha abagore batari hamwe n’abagabo . Muri 2010, nibwo Akilah yafunguye amarembo ku mugaragaro. Ubu, Akilah irizihiza imyaka itanu imaze ikora ndetse ikaba yaranafunguye ishami I Burundi.

Aganira na MSNBC, Elizabeth avuga ko yagiye ahura n’ingorane nyinshi mu gutangira. Aha twavuga nko kubura ibikoresho birimo ibitabo, mudasobwa ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga bwari bukiri bucye.

Ariko, ntiyaje gucika intege cyangwa ngo aterwe ubwoba n’ibyo bibazo, ahubwo yakomeje gushakisha abaterankunga mu mpande zose zishoboka. Ibi byaje kumuhira kuko yagiye abasha gukorana n’imiryango iri imbere mu gihugu ndetse na Leta ikamufasha.

Tubabwire ko muri Akilah Institute bigisha ibijyanye no kwihangira imirimo(Entrepreneurship), ihanamakuru (information systems) ndetse n’uburyo bwo kwakira abantu. Izi ni zimwe mu nkingi ziri gufasha iterambere muri Afurika y’uburasirazuba. Kugeza ubu, abanyeshuri bamaze kurangiza muri iri shuri bagera kuri 550 mu mashami yombi(iryo mu Rwanda n’I Burundi).
JPEG
Nk’uko abitangaza , Elizabeth yagaragaje intambwe bamaze kugeraho. Aragira ati : “hano twakira abakobwa bavuye mu mashuri yisumbuye baturutse no mu byaro.

Uzasanga akenshi bamwe muri bo bamenya gukoresha mudasobwa ari uko bageze hano. Ariko igishimishije ni uko nyuma y’igihe gito,usanga bamaze kumenya ibintu byinshi cyane. Rero, bituma abarimu bacu baguma gushyirmo imbaraga mu gufasha aba bana b’abakobwa banyotewe no kumenya.”

Nanone, Elizabeth avuga ko 90 ku ijana y’abanyeshuri baturuka muri Akilah bahita babona akazi. Rero, ibi bibafasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo byinshi biri mu miryango yabo. Ikindi bibarinda no kwiyandarika byabaviramo kwandura indwara nka SIDA n ‘izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ibi bituma Elizabeth yishimira ko ishuri yashinze rigira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo by’abanyarwanda birimo kurwanya ubujiji mu bagore ndetse no kubsaha kugira imibereho myiza.

Elizabeth yagaragaje ko mu mishinga bafite ari ukuzamura urwego umugore ariho afashwa kuba umunyamwuga ndetse anatozwa kuvamo umuyobozi mwiza. Ikindi bifuza no gufungura amashami menshi aho bifuza kuzagera ku banyeshuri 1000 barangiza muri 2020. Kuri we, avuga ko azashimishwa no kubona uburinganire bugera ku rwego rushimishije muri Afurika y’uburasirazuba.

Source MSNBC

Byashyizwe mu Kinyarwanda na SHYAKA Cedric