Salade y’ibihumyo na karoti

Yanditswe: 12-03-2015

Dusanzwe tuziko ibihumyo bitekwa mu isosi gusa cyangwa se mu bindi biryo nko kubiteka mu biteki n’ibindi ariko burya ushobora kubiteguramo salade nziza kandi iryoshye. dore uko wategura iyo salade.

Ibikoresho :

  • Ibihumyo garama 200
  • Karoti 4
  • Ishu 1 ry’umweru
  • Amavuta ya elayo ibiyiko 3
  • Vinaigre na moutarde

Uko bikorwa :

  • Ronga karoti uzikate uhagaritse ariko ukoremo udusate duto, ukate n’ibihumyo
  • Bishyire mu mazi make bitogote ushyiremo n’ibihumyo bimaremo minota 10
  • Kata ishu mo duto
  • Tegura vinaigrette mu gasorori uvange amavuta, vinaigre na moutarde
  • Mu gikoresho ukoreramo salade vanga ibikoresho byose ushyiremo na vinaigrette

Gracieuse Uwadata