Ministiri Uwacu Julienne ni muntu ki ?

Yanditswe: 08-03-2015

Ministri Uwacu Julienne yagizwe ministri w’umuco na siporo tariki ya 24 Gashyantare, 2015 akaba yararahiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 6 Werurwe, 2015. Julienne niwe mugore wa mbere uyoboye iyi ministeri akaba afite byinshi yiteguye gukemura mu muco no muri siporo byo mu Rwanda.
Madamu Julienne yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1979 avukira mu karere ka Rubavu umurenge wa Mudende. Ni umugore wubatse, afite abana 3.

Amashuri ye abanza yayize mu karera ka Rubavu ayisumbuye ayiga mu ishuri ryisumbuye rya Rambura, Kaminuza ayiga muri ULK Gisenyi, icyiciro cya gatatu cya kaminuza akiga muri ULK Kigali, akaba afite ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri international economics and business law

Mbere yo kuba ministri, Julienne yabaye umudepite mu nteko ishingamategeko kuva 2008 aho yari visi prezida wa komissiyo y’ububanyi n’amahanga no gutwara ibintu n’umutekano

Kuva muri 2006 kugeza muri 2008, Julienne yabaye umuyobozi w’akarere wungirije mu karere ka Nyabihu. Kuva muri 2004 kugeza 2006, akaba yarabaye prezida w’urukiko rwa Gaseke mu cyahoze ari Gisenyi.

Abajijwe uko abona siporo yo mu Rwanda nk’umuministri w’umuco na siporo, Julienne yasubije ati :« Siporo n’umuco nabikurikiranaga bitari ibya buri munsi ariko ndabikunda kuko bituma abantu basabana. Ubundi njye nari umukinnyi wa basket, uyu munsi sindi umukinyi wa basket ariko nkora siporo nko kujya muri gym tonic no gukora urugengo…..Nakinye mu ikipe yo ku ishuri muri basket ariko nta handi. »

Mininistri Julienne yarongeye ati : ‘Siporo n’umuco nk’igihugu kikiyubaka turava kure, ariko hari intambwe imaze guterwa’

Juliene avuga ko agamije guteza imbere siporo yubakiye ku bana b’abanyarwanda akaba agiye gushyira imbaraga mu mupira w’amaguru, kubaka ubushobozi bw’abatoza b’abanyarwanda haba mu bagore no mu bagabo.

Siporo y’abakobwa nayo avuga ko aho igeze ari heza ariko ko igomba gutezwa imbere ,Julienne kandi azimbanda ku gushyigikira umuco wo gukora siporo atari ibyo amarushanwa gusa, buri muntu akumva ko siporo mu buzima ikenewe.

Uko yabyakiriye amaze kumenya ko yagizwe ministri w’umuco na siporo :
‘Ni ikizere gikomeye kubona muri miliyoni 11 z’abanyarwanda utekerezwaho ko hari umusanzu ugomba gutanga ugafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Byaranshimishije cyane naranabyakiriye ndabibashimira hanyuma mpita numva ko nsigaranye umwenda. Bangiriye icyizere hari icyo bankeneyeho, ariko ni urugamba dufatanije turi benshi nkaba ntashidikanya ko nidufatanya tuzagera kuri byinshi.’

Mu buzima busanzwe Julienne akunda kuba ari kumwe n’umuryango we no gusabana n’abandi ndetse akaba ari umufana ukomeye w’ikipe y’igihugu amavubi.

Julienne yarahiye tariki ya 6 Werurwe, 2014 akaba yararahiriye umunsi umwe na Madamu Thacienne Mukandamage wamusimbuye ku myanya w’ubudepite.

Byakuwe mu kiganiro Ministri Julienne yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo 10

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe