Menya uko wajyanisha amabara agaragara cyane (apika).

Yanditswe: 06-03-2015

Mu myamabaro twambara usanga ifite amabara atandukanye ariko siko yose ajyana. Hari amabara ajyana kurusha andi, aho usanga anabera abantu bitewe n’uruhu rwabo (skincolor).

Mu myaka ishize wasangaga amabara agaragara cyane cyangwa se apika adakunze gukoreshwa cyane, ariko muri iki gihe usanga yambarwa cyane, haba mu rubyiruko n’abagore bakiri bato.

Dore uko wajyanisha amwe mu mabara agaragara cyane :

Icyatsi ; ishobora kuba ijipo cyangwa ipantalo y’icyatsi,bisa neza Iyo wambaye ishati cyangwa agapira gapira k’ibara rimwe ry’umweru,umuhondo wijimye cyangwa se umukara. Biibera cyane abantu b’inzobe.

Umutuku ; u’kunze kujyana nibara ry’umweru n’umukara. Ushobora kuyambara uri nzobe cyangwa imibiri yombi.

Umuhondo ; Ni ibara ripika,uryambaza undi mwenda wibara rimwe, rishobora kuba umweru cyangwa se umukara. Buri wese yaryambara ariko cyane inzobe.

Ubururu ; Ni ibara rikunze kujyana n’umweru. Ushobora kuryambara uri inzobe,imibiri yombi ndetse unirabura.

Iroze ;usanga ari ibara bakunze kuvuga ko ari iry’abakobwa,rikunze kujyana n’ibara ry’umweru,ikigina cyangwa ibara ry’umuhondo wijimye.

Move ; ni ibara rikunzwe gukoreshwa mu kiriyo, ariko ushobora kurijyanisha n’umwambaro wundi wibara rimwe ridapika cyane,nk’ipantalo ya move ushobora gushyiraho agashati cyangwa agapira k’umweru cyangwa se k’umukara. Buri wese yabyambara bitewe nibara ry’uruhu rwe.

Ku makanzu yo kurimbana y’ibara rimwe usanga agaragara neza, cyane ikanzu y’umutuku cyangwa umuhondo ku muntu w’inzobe
.
Ayo ni amwe mu mabara akunzwe kwambarwa ,mu gihe ugiye kwambara umwambaro ufite ibara runaka ripika ugerageza kwambaraho undi ujya kwijima,niyo nawo waba ufite ibara rimwe.

Jambo Linda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe