Ahabanza » Guteka » Videwo zo guteka » Inyama z’inka zivanze n’ibishyimbo

Inyama z’inka zivanze n’ibishyimbo

http://www.youtube.com/embed/JiZFp0d9apU?rel=0&showinfo=0
Recette du veau à la texane par Hervé Cuisine - YouTube

Ibikoresho :

-  Inusu y’inyama z’inka
-  400g z’inyanya ziseye
- Ibishyimbo by’umutuku bitetse 400g
-  Umufa w’inka : ugura cube y’uwo mufa mu ma alimentation ukawushonga mu mazi angana n’ikirahuri (250g)
- Ibishyimbo
-  Agasenda
-  Igitunguru cy’umweru, karoti 3, igice cya poivron y’umutuku na poivron y’umuhondo.

Uko wabitegura :

-  Shyira inyama mu mavuta ukarange gato ntizifate irange
-  Kata ibitunguru ubishyiremo, ugaragure iminota 3
-  Kata karoti uduce duto uzishyiremo ugaragure umunota 1
-  Shyiramo wa mufa
-  Shyiramo inyanya ziseye
-  Birekere ku muriro bibire iminota 30
-  Ongeramo ibishyimbo by’umutuku
-  Ongeramo poivron
-  Ongeramo ikirahure cy’amazi
-  Ongeramo agasenda
-  Ongera ureke bibire iminota 30
-  byarure, Ushobora kuyiteguraho persil hejuru.
-  Wabitegurana n’umuceri.

byavuye kuri hervé cuisine

izindi videwo

Wowe urabibone ute?

  • Andika hano igitekerezo cyawe

Copyright © 2014 - All Rights Reserved - agasaro.com